Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hateguwe igiterane kigamije gutera inkunga abashaka gukora ubukwe badafite amikoro

Muri iyi minsi bamwe mu basore n’inkumi iyo bumvise ijambo ubukwe imitima irabasimbuka ahanini bitewe n’uko ibikenerwa kugirango ubukwe butahe bibona umugabo bigasiba undi.Ni muri urwo rwego hateguwe igiterane kigiye gufasha abifuza gukora ubukwe uko bakwigobotora ingoyi yababuzaga gutera intambwe ngo n’abo bitwe ababyeyi binyuze mu nzira nziza Imana yemera.

Kuri iki cyumweru itariki 10 ukuboza 2017, kuri ADEPR Rukurazo (kimironko) kuva saa 14:00 z’amanywa kugeza 18:00 za nimugoroba hazabera igiterane kizagaragaramo korali Abakorerayesu y’ADEPR Rukurazo, izwi mu indirimbo nka Aritamurura n’izindi, umuhanzi Stella Manishimwe uzwi kundirimbo nyinshi nka Ninjye wamugore n’izindi, n’umuvugabutumwa bwiza Barakagira Pascal.

Icyo giterane cyateguwe n’abakristu bibumbiye mu itsinda ‘Urukundo-Inzira y’Ubugingo’ icyo giterane n’icyo gutangiza kumugaragaro igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abantu bose bashaka gukora ubukwe nkuko twabitangarijwe n’abateguye iki giterane ndetse no gushyira kumugaragaro igitabo UMURAGE MWIZA.

JPEG - 32.8 kb
Iki ni igitabo kizamurikwa kuri uwo munsi

Munyeshyaka Jean Paul,umuyobozi w’Urukundo-inzira usengera mu itorero ADEPR Remera, akaba n’umwanditsi w’igitabo umurage mwiza aricyo kizanashyirwa kumugaragaro uwo munsi w’igiterane, yabajijwe niba atari amayeri yo kureshya abantu ngo bazitabire igiterane kubwinshi, avuga ko atari ugutera abantu igipindi ko ari igikorwa giteguye neza.

Abajijwe uwo mutera nkunga uzafasha abanyarwanda bose gukora ubukwe uwo ariwe cyane ko ubukwe ari ikintu gihenze kuburyo bugaragarira buri wese,maze ati:

Ntabwo twahangara kubeshya abanyarwanda, iki gikorwa cy’urukundo kirahari giteguye neza, kandi abateguye iki giterane ni nabo banyiri gikorwa, nibo baterankunga, twiteguye gufasha abantu bose bazaza batugana bashaka gukora ubukwe buri wese kubushobozi afite kugeza kumuntu udafite n’ifaranga na rimwe ryo gukora ubukwe, buri wese tuzamwakira uko ari, ni umushinga wizwe neza twahaye izina rya ‘special wedding (ubukwe bwihariye)‘ ni ubukwe buzajya buhuza abantu benshi icyarimwe, umuranga w’abasore aba ari umwe n’uw’abakobwa ari umwe, ibikenewe byose muri ubwo bukwe tuzajya tubyishingira dufatanyije na ba nyiri ubukwe.

Intego z’iki gikorwa ni eshanu:

Intego yambere, nkuko turi umuryango w’urukundo, twiyemeje gufasha imfubyi zidafite ababyeyi cyangwa imiryango tukababera ababyeyi ndetse tukababera umuryango, tukabakorera ubukwe bwiza tukabereka urukundo, tukabafasha gutangira ubuzima bushya bw’ibyishimo n’umunezero, si byiza ko umuntu agira ibikomere by’ubupfubyi n’ibindi bibazo ngo agerekeho n’umutwaro w’ubukwe kandi ubukwe bwari bukwiye kumubera ibyishimo.

Intego ya kabiri y’iki gikorwa, ni ugukemura ikibazo cy’ubukwe bwabereye umutwaro abanyarwanda kandi bwari bukwiye kuba ibyishimo, niyo mpamvu iki gikorwa kitareba imfubyi gusa ahubwo ni icy’abanyarwanda bose.

Abantu bashobora gutekereza ko ubu bukwe ari ubw’abakene nyamara siko bimeze, mu Rwanda ubukwe burahenze cyane ntamuntu n’umwe ubukora butamuhangayikishije.

Mu Rwanda ntibyoroshye kubona umuntu uhembwa amafaranga yashobora gukora ubukwe, na minisitiri ubwe amafaranga ahembwa ntiyakora ubukwe, tekereza rero ko mu rubyiruko utapfa kubona umuntu uri kurwego rwa minisitiri.

Muri make kutagira amafaranga yo gukora ubukwe si ubukene, ni ikibazo abanyarwanda bose basangiye. Uburyo umushinga wacu wubatse rero, buri wese ni umuterankunga wa mugenzi we, ushobora kuba ufite ibihumbi icumi ukumva ari make atakora ubukwe ariko nuyazana uzaba uteye inkunga ufite ubushobozi bw’ibihumbi bitanu, kandi mwese mukore ubukwe bwa miliyoni nyinshi, urumva ko uzaba ukoze igikorwa cy’urukundo kandi nawe bizaba bikugiriye umumaro cyane.

JPEG - 38.6 kb
Korali Abakorera Yesu izwi mu ndirimbo zakunzwe nka "Aritamurura" izaba ihari

Ikindi yamafaranga abantu babikaga abandi bakaka inguzanyo mu mabanki bashaka ayo gukora ubukwe, abantu bazajya bayakoresha biteza imbere cyangwa bayahereho biyubakira urugo rwiza rukomeye batayasesaguriye mubukwe, hari n’abo usanga nyuma y’ubukwe bahura n’ibibazo by’ubukene bukabije kandi bari bifashije, kubera ikibazo cy’ubukwe cyabereye abantu umusaraba aho kubabera ibyishimo.

Intego ya gatatu y’iki gikorwa, ni uguca umuco wo kwishyingira ku banyarwanda by’umwihariko kubakristu, ntidushaka kongera kumva umukristu wishyingiye abitewe no kubura amafaranga yo gukora ubukwe.

Intego ya kane ari nabwo butumwa bukomeye dufitiye abanyarwanda, Imana ije gusubiza amasengesho y’abantu bose basengaga bayisaba amafaranga yo gukora ubukwe, tujya twumva ubuhamya bw’abantu batandukanye, umwe ngo Imana yankoreye ubukwe mfite amafaranga igihumbi gusa cyangwa ibihumbi bibiri n’ibindi.

Ubu rero ntibizongera kuba igitangaza, n’udafite na rimwe azajya akora ubukwe kandi bibe ari ibintu bisanzwe, hari n’abo twumva bagera kurwego rwo gusengera ibyatsi n’impapuro ngo bihinduke amafaranga ubukwe bwababereye ikibazo, ayo masengesho yose Imana ije kuyashyiraho iherezo idukoresheje.

Kandi ndatekereza ko abanyarwanda atari abana kuburyo wasenga Imana uyisaba ibiryo kandi ubireba wanahawe karibu kumeza.

Intego ya gatanu y’iki gikorwa, ni ugukumira ibyaha by’ubusambanyi mu rubyiruko, kwirinda gutwara inda zitateganyijwe, no gutandukana kw’abakundana kwa hato na hato intego yo kurushinga itagezweho, bitewe no gutinda cyane muri fiyansaye, batinzwa no kubura ubushobozi bwo gukora ubukwe.

Munyeshyaka Jean Paul, asaba abanyarwanda kwitabira iki giterane kizaba kuri iki cyumweru itariki 10 ukuboza 2017, kuri ADEPR Rukurazo (kimironko) kuva saa 14:00 z’amanywa kugeza 18:00 za nimugoroba, bakazahabwa ibisobanuro birambuye.

Ni igiterane kizagaragaramo korali Abakorerayesu y’ADEPR Rukurazo, izwi mundirimbo nka Aritamurura n’izindi, umuhanzi Stella Manishimwe uzwi kundirimbo nyinshi nka Ninjye wamugore n’izindi, n’umuvugabutumwa bwiza Barakagira Pascal.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X