Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi Jay Z uherutse kwesa agahigo ko kujya ku rutonde rw’abanyabigwi yigaragaje mu yindi sura nshya

Jay Z nk’umuhanzi w’umuherwe muri Amerika,yakoze ibyo abantu bita gushyira umupira hasi yigaragaza mu ishusho yo korohereza ba gafotizi kumufotora,ibintu byatangaje abafana ahanini hagendewe ko nta muntu n’umwe ajya yemerera ko amufotora atari abafotozi biwe bwite.


Mu birori bye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko umuraperi Jay Z yishimye ibyishimo biramurenga yemerera abapaparazi ibyo yari amaze imyaka irenga 10 yanga.

Uyu muhanzi ndetse n’umugore we Beyonce bari bamaze imyaka irenga 10 nta mupaparazi ubafotora kuko buri gihe bagendaga bihishahisha bagafotorwa gusa n’abafotozi babo.

Jay Z yemereye abapaparazi kumufotora ari kumwe n’umugore we Beyonce ubwo barimo kwinjira muri mwurizi (lift) ababwira kuza bagakoresha amasegonda make yaburaga ngo inzugi za mwurizi zifunge.

Umuraperi Shawn Corey Carter [uzwi cyane nka Jay Z] yamenyekanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 1995, ni na we washinze Roc Nation yazamuye abahanzi bubatse izina mu buryo bukomeye ku Isi barimo J. Cole, Big Sean, Rihanna, Kanye West, Grimes, Demi Lovato, Meek Mill, DJ Khaled, T.I., Rita Ora n’abandi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X