Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Intore Masamba asanga guhuriza hamwe abikorera n’itangazamakuru aribyo byafasha umuhanzi kuzamuka mu ntera

Mu gihe benshi mu bahanzi usanga ari banyamwigendaho mu gihe bamaze kubaka amazina,abandi batarubaka izina ugasanga barirya bakimara,Masamba asanga icyarangiza ibyo byose ari uko abashoramari n’itangazamakuru bishobora gufasha aba bahanzi bakurushaho kuzamuka ku rugero rumwe.


Umuhanzi w’injyana gakondo Intore Masamba yavuze ko kuba hari abahanzi nyarwanda baharanira kujya mu bihugu byateye imbere nk’Amerika biteze ko ari bwo umuziki wabo uzatera imbere atari byo ahubwo ko bashobora gutera imbere kandi bari iwabo.

Guhera mu myaka nk’irindwi ishize abahanzi bari abakomeye mu Rwanda, batangiye kwerekeza mu bihugu bitandukanye byo hakurya y’inyanja cyane cyane muri Amerika.

Abo bahanzi bamwe baragiye bakomeza gukora imiziki, bakajya bohereza mu Rwanda ku buryo bakomeje bagakundwa ndetse bikarenza uko byari bimeze bakiri mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyavuga ku gitaramo cya Jazz Junction, Masamba azahuriramo n’umuhanzikazi Neza, yabajijwe ku kintu abona cyateza muzika nyarwanda imbere, maze agaruka ku bahanzi nyarwanda baharanira kujya kuba mu mahanga batekereza ko bizabafasha guteza imbere umuziki wabo.

Yagize ati “ntibigutangaze kubona abahanzi bo mu Rwanda bifuza kujya gutura muri Amerika, Canada n’ahandi, ni ukubera ko babona ntakiriho gifashe. Nka Masamba muri njye habamo ibintu bita kwitanga nkavuga nti reka nguma aha, ndwane n’ibyo byose, abahanzi bose ntidushobora kugenda kandi abagenda iyo baje baza ari ibitangaza.

Biriya baza bakabishimira bakabaha amafaranga menshi, ntimugire ngo abahano nabo ntibibakirigita ahantu, ariko kujya hanze ntago ari wo muti kuko ubukire bw’inganzo dushobora kubona, ubukura iwanyu.”

Masamba yakomeje atanga ingero z’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga kandi baba mu bihugu byabo barimo Fally Ipupa, n’abandi bahanzi bo muri Nigeria bamaze kubaka izina.

Masamba kandi yavuze ko kugira ngo umuziki wo mu Rwanda uzatere imbere bisaba ubufatanye bw’abantu batandukanye barimo abikorera bategura ibitaramo n’itangazamakuru rimenyekanisha ibihangano by’abahanzi.

The Ben na Meddy ni bamwe mu bahanzi nyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baherutse gutaramira mu Rwanda, buri umwe akaba yarishyuwe amafaranga ari hagati ya miliyoni 30 na 40.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Wade - 12/12/2017 saa 15:11

Thanks for finally writing about > Tekno, Bruce Melody na Lilian Mbabazi mu myiteguro yo gukora igitaramo (...) - IMIRASIRE.com เจียร์ลูกหมู</a>
Kanda hano umusubize

Robbin - 9/12/2017 saa 16:42

Normally I don't read article on blogs, but I wish to say that this write-up very compelled me to try and do it! Your writing taste has been amazed me. Thanks, very nice post. Also visit my web-site :: [kaviar->http://kaviar-pornos.sex-tipps.biz/fickschlampe69-das-war-duenn/]
Kanda hano umusubize

- 9/12/2017 saa 08:51

Abobahanzi ntibakirate
Kanda hano umusubize

Finlay Parkhurst - 8/12/2017 saa 01:11

Thiѕ is very interеsting, You are a very ѕкilled blogger. I have joined your feed and look forward tо ѕeeking more of your wonderful post. Also, I've shаred your web sіte in my social networks! Here is my homepagе ... [duanbietthubien.org->https://duanbietthubien.org/nhung-dieu-can-biet-de-thiet-ke-nha-o-tiet-kiem-chi-phi-nhat-co-the/]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X