Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Cécile Kayirebwa agiye kwifashishwa mu guhuza abanyarwanda baba hanze n’abari mu gihugu

Mu rwego rwo kurushaho kwishimana no gusabana ku bantu baba badaherukanye ku bw’impamvu zitandukanye,hateguwe igitaramokigiye kurema uburyo abantu baba mu mahanga n’ababa mu gihugu bahura bakishimana.Kuri iyi nshuro Cécile Kayirebwa na Kidumu bari mu hanzi bazifashishwa mu guhuza abadaherukanye.


Kayirebwa Cécile, umuririmbyi w’inararibonye mu njyana ya gakondo nyarwanda azagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017 aho azaba aje kwitabira igitaramo cyiswe ‘Rwanda Konnect Gala’.

Iki gitaramo kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku itariki ya 22 Ukuboza 2017.

Kagabo Jacques, Umuyobozi wa sosiyete ya “Rwanda Updates” ari na yo iri gutegura iki g ko intego y’iki gitaramo yabwiye umunyamakuru ko ikigamijwe ari uguhuza Abanyarwanda batuye mu gihugu n’ababa mu mahanga bari mu biruhuko bisoza umwaka baje i Kigali.

Yagize ati “Intego y’iki gitaramo nuguhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo muri Diaspora. Azaba ari umugoroba udasanzwe kuko hari abantu bazaba bakumburanye.”

Avuga ko bahisemo gutumira Kayirebwa na Kidumu wo mu Burundi nk’abahanzi bafite amateka akomeye mu muziki mu Karere.

Abajijwe igihe Kidumu azagerera i Kigali, Kagabo Jacques yavuze ko azahagera ku tariki ya 20 Ukuboza 2017 kandi ngo akarusho akazaba ari kumwe n’abacuranzi be mu rwego rwo kugira ngo azashishimishe abazitabira iki gitaramo.

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Rwanda Konnect Gala’ hazagagaramo n’Itorero Inganzo Ngali rimwe mu matsinda akunzwe mu mbyino za gakondo mu Rwanda.

Kidumu Kibido yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya Jazz Junction yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuwa 30 Kamena 2017 mu gihe Kayirebwa we yaherukaga gutaramana n’abakunda umuziki we muri Kigali Marriott, tariki ya 2 Mata 2017.

Kwinjira muri iki giraramo azaba ari ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe, ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 200 ku meza izaba iriho abantu 8.

Iki gitaramo cyiswe ‘Rwanda Konnect Gala’ kizajya kiba mu mpera za buri mwaka ndetse no mu mpeshyi gihuze Abanyarwanda batuye mu gihugu imbere n’abandi baba muri Diaspora.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

manzi - 8/12/2017 saa 05:05

nimenshi cyane pe abakene ntituzahagera
Kanda hano umusubize

jean baptiste - 8/12/2017 saa 03:56

nibyiza cyane rwose turabyishimiye cyane kuko bizadufasha guhura nabavandimwe bacu .!!! murakoze kugikorwa Cyiza nkiki mwateguye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X