Monaco cosmetics

Wizkid yaburijemo inzika Abagande bari bamufitiye

Mu minsi yashize umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Nigeria,Umuhanzi Ayodeji BalogunWizKid uzwi nka Wizkid yagombaga kujya gutaramira abantu mu gihugu cya Uganda abantu bagura amatike ariko ntiyajyayo bituma abafana barakara cyane bijujutira abateguye iki gitaramo ndetse na Wizkid, byateje imvururu nyinshi biza no kurangira bamujyanye mu nkiko.


Iyi nzika rero yaje kuburizwamo ubwo uyu muhanzi yafataga icyemezo kuza gutaramira Abagande,maze ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kampala asanganizwa ibyishimo maze abari bamurakariye umujinya urangira ubwo.

Umuhanzi Ayodeji BalogunWizKid yakiranywe urukundo n’urugwiro ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe International Airport kuri uyu wa Gatatu taliki 6/12/2017 ku isaha ya saa Cyenda n’igice z’umugoroba.

Uyu muhanzi akaba ari muri Uganda aho yagiye gutaramira abakunzi be kuri uyu wa Kane taliki ya 7/12/2017 kuri Lugogo cricket Oval.

Ubusanzwe uyu muhanzi WizKid yagombaga kugera mu gigihugu cya Uganda kuwa Kabiri ariko abakunzi be bakomeza kumutegereza baramubura kugeza aho bamwe bari batangiye kwivovotera kutubahiriza gahunda kuy’umuhanzi.

Gusa nyuma WizKid akaba yaraje kwisegura kubakunzi be bo muri Uganda ko icya muteye kutaza byatewe n’uko yaje kurwara ariko bidakomeye bityo bituma ataza ku munsi yari yabasezeranyije ko azaba ari muri iki gihugu cya Uganda.

Mu nama n’abanyamakuru ba Face Tv berekanye amashusho ya Wizkid yemeza ko ku itariki 07 Ukuboza 2017 azataramira abagande akabahoza amarira aherutse kubateza ubwo atitabiraga igitaramo.

Icyo gihe byanavuzwe ko kibazo cy’abari baraguze amatike yo kwinjira muri gitaramo cya mbere bemerewe ko niba bakiyafite atarangiritse bazabaha andi mashyashya bakinjira nta yandi mafaranga na make bishyuye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

amani leonce - 7/12/2017 saa 15:25

widzkid akomeze ataramire abagande natwe irwanda turamuzirikana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X