Monaco cosmetics

Murumuna wa Intore Tuyisenge ’Limu’ yagarutse ku ndirimbo ye ivuga ibigwi FPR

Twizerimana Floduard uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Limu, ni murumuna wa Intore Tuyisenge.Uyu muhanzi amaze gushyira hanze ibihangano byinshi byibanda ku miyoborere myiza ariko kuri iyi nshuro yagarutse ku yo aheruka gushyira hanze yise’FPR Muryango w’Abanyarwanda’ ivuga ku bigwi by’uyu muryango.

JPEG - 63.6 kb
Twizerimana Floduard na mukuru we Intore Tuyisenge

Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Producer Jackson D ikorerwa muri studio yitwa CB Records.

Uyu musore ukiri muto avuga ko iyi ndirimbo ivuga ku byo umuryango wa RPF Inkotanyi umaze kugeza ku banyarwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame uwurangaje imbere akaba yarahagaritse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gihe biteganyijwe ko uyu muryango uzizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho mu muhango uteganyijwe taliki 20 Ukuboza uyu mwaka.Aha ashimangirako ibikubiye muri iyi ndirimbo byerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka binyuze mu miyoborere myiza.

Ntabwo ari iyi ndirimbo amaze gukora gusa kuko no mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihu aherutse kuba muri Kanama uyu mwaka wa 2017,yari yanakoze indirimbo yise ’TORA PAUL KAGAME’.

Yagize ati"Ntabwo ari iyi ndirimbo ivuga ibigwi FPR gusa nshyize hanze, kuko hari izindi nyinshi ariko nanone iyo nagarukaho niyo nise ’Tora Kagame" nasohoye yo kwamamaza Paul Kagame wari mu biyamamaza.’

Yakomeje agira ati" Nyuma y’uko rero u Rwanda n’Abanyarwanda tumaze kubona ko kubera ibikorwa by’indashyikirwa yaramaze kutugeze mu imyaka yarishize atuyobora ndetse n’Ibikorwa byindashyikirwa yari amaze kutugezaho twifuje ko yakomeza akatuyobora turamutora ari nayo mpamvu nakomerejeho nkashyira hanze ibindi bihangano.

Muri ibyo bihangano harimo indirimbo nka ’TUBYINE INTSI’ yasohoye mu rwego rwo kwishimira instinzi ndetse akaba afite n’izindi ndirimbo zirimo iyitwa ’DUKOMERE KUGIHANGO, RWANDA ABAKUGANA, NKINGI Y’UBUKUNGU, TUGIRE ISUZU, ISUKU N’UMUTEKANO n’izindi.

Limu ashimangira ko atibagiwe n’ibirebana n’umuco kuko ngo yagiye akora indirimbo zagenewe ubukwe ariko ngo akaririmba anicurangira akoresheje kimwe mubyuma bya muzika kizwi Ku izina rya GUITAR.Si izo gusa kuko kandi afite izindi zishishikariza abantu kubana mumahoro.

Twizerimana ahamya ko inganzo ye ayikomora kuri sekuruza wabo kuko yavugaga amazina y’inka ndetse akanakunda umuco cyane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X