Monaco cosmetics

Ikipe y’igihugu Amavubi isezerewe rugikubita mu mikino ya CECAFA

Ikipe y’igihugu Amavubi isezerewe rugikubita mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup iri kubera mu gihugu cya Kenya, itabashije kurenga ijonjora nyuma yo kunganya n’ikipe y’igihugu ya Libya 0-0.


Ni umukino wa 3 ku ikipe ya Antoine Hey yagiye muri iri rushanwa kwitoza, mu gihe abandi bagiye guhangana, bikaba bitayihiriye kuko mu mikino 3 ikinnye ifitemo inota 1 ryonyine, ridahagije kuba ryazarigeza muri 1/2 kirangiza.

Kuri uyu wa kane , aba basore bagerageje gukina umukino mwiza kurusha uko bitwaye mu mikino 2 ishize, aho batsinzwe n’ikipe ya Kenya 2-0, bakanatsindwa n’ikipe ya Zanzibar ibitego 3-1.

Ni nyuma y’uko ku mukino ubanziriza uw’uyu munsi umutoza w’Amavubi Antoine Hey yari yatangaje ko atiyicuza gutsindwa na Zanzibar ibitego 3-1 muri CECAFA kuko igitumye ari muri iryo rushanwa ngo ari ukwiga no gusuzuma abakinnyi azakinisha mu mikino ya CHAN 2018.

Ibi bibaye kandi mu gihe Hey atigeze atumaho abakinnyi b’amavubi bakina hanze yitwaje ko ngo ahaka kureba impano z’abakinnyi bazakina mu CHAN.

yagize ati"Iyi ni gahunda twihaye kugira ngo abakinnyi babone ubunararibonye kuko aribo bazakina CHAN. Uzaba ari umwanya mwiza w’aba bakinnyi bakiri bato kwerekana icyo bashoboye kandi baniteguye gukina iri rushanwa rya CHAN.”

Gusa ku rundi ruhande yatangaje ko irushanwa rya CECAFA rizafasha amavubi kurushaho kwitegura CHAN.

Imikino yabaye mu itsinda rya 1
Kenya 2-0 Rwanda
Tanzania 0-0 Libya
Zanzibar 3 - 1 Rwanda
Kenya0 - 0 Libya
Tanzania 1 - 2 Zanzibar
Rwanda 0 - 0 Libya
Tariki ya 9 Ukuboza :

13:00Rwanda vs Tanzania
15:00Kenya vs Zanzibar
Tariki ya 11 Ukuboza :

13:00Libya vs Zanzibar
15:00Kenya vs Tanzania

Kuba u Rwanda rusezerewe nta mu kino n’umwe rutsinze,ni kimwe mu bitavugwaho rumwe n’abakunzi ba ruhago aho bamwe bashimangira ko uyu mutoza nta buhanga bamubonamo ariko abandi bakavuga ko hakiri kare ngo abe yamaze kwigaragaza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jimmy - 8/12/2017 saa 13:30

natahe iwabo. kko turabonako arimo asubiz ikipe yacu inyuma. ese ubundi ni gute mwihaye intego yoguha abanyamahanga, agaciro muri ruhago yacu, kdi mbona atacyo batumariye???" Atari ukudusebya gsa ntakindi batumariye rwose.
Kanda hano umusubize

kevin - 8/12/2017 saa 02:16

None ko yavugaga kwari kwitoza none ko avuyemo Aritoza gute , ngewe ntekereza ko yari gushyiramo abakinnyi basanzwe bakina ubundi akagumamo akabona gukomeza gutegura ikipe, umudage uraha we ??!!! KADAGE NTACYO WIGEZE UMENYA .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X