Ruhagaze - 11/07/2017 saa 12:04

Kugurana zahabu ibigori birashoboka cyane.Ubu se dushubije amaso inyuma wavvuga ko iyo zahabu iri hehe ? Ni amazu yacu yashyizweho TOWA se...ni universities zafunzwe zangirwa gukora se...ni imirambo y abantu bicwa ntitumenye uwabishe se...ni abavunjayi babuze aho bagana se uvuga...ni abasore nabakobwa bafungiwe Gikondo se...ni aba nurses bamburwa akazi ngo batsinzwe ikizame kandi bamaze imyaka bakora akazi neza se...ni abana bagwingiye kubera inzara se...ni imusanzu duhora dutanga ngo ni umutekano kandi imisoro yacu ihemba polisi se...ni imisoro duhora dutangira amazu dutuyemo se...ni amazi n amashanyarazi biboneka rimwe na rimwe se...ni bashiki bacu biga kaminuza bakabifatanya no kwigurisha kubera ubukene se...ni ukubwira Kikwete wa Tanzania ko uzamwica se...ni uguteza ibibazo mu Burundi se...ni ugushwana na Uganda se...ni uguhora mu ndege ngo ugiye kuvuga speech imbere y abana biga university muri America nkaho nta kaminuza tugira se...ni ukubyutsa abaturage saa kumi mu gicuku ngo baze mu nama bishyure mutuweri se...mbwira iyo zahabu uvuga nukuri ...ndabasabye mureke igitekerezo cyange gihite...aho kumbwira nabi ahubwo munjijure niba nibeshya kuko nabyo byashoboka...Imana itugirire neza twese...

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.