kamana - 10/08/2017 saa 07:46

Nshuti bavandimwe, Tutitaye ku myemerere ya buri wese, twari dukwiye kwibaza ngo mbese ibi barashaka kutubwira iki? Mbese ibi bivuze iki ku buzima bwanjye bwa none n'ubw'ahazaza nubwo atari jye ukora ubwo bupfayongo? Mbese iyi si iragana he? Mbese hari icyo binsaba ko nakora? Icyo IJAMBO RY'IMANA (Bibiliya) rivuga ni uko iyi si igeze aho Umwuka w'Imana agiye kuyivaho, Imbabazi zikarangira, maze abakora ibyo bose n'abakora ibindi byaha ntibihane ibya bo bigashyirwaho iherezo by'iteka ryose. Mbese nzaba cyangwa uzaba uri mu wuhe mugabane? Abantu bageze aho batakaje ishusho y'Imana burundu! Basigaye ari amadayimoni yigendera! Isi imaze kwandura kandi igiye KURUKA abayituyemo!! Abalewi 18: 23-29 Ntukaryamane n’itungo ryose cyangwa n’inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y’itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye. “Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga, igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk’uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu.Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw’ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo. Abaroma 1:26-32 Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe.Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye.nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora. Yuda 7 Kandi n’i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima. Nshuti muzi icyo Bibiliya iba ivuze iyo ivuze ko Imana izabareka cyangwa izabaruka? Bivuze ko Yesu atazongera gusabira imbabazi cyangwa kubabarira cyangwa kwatura izina ry'uwo muntu ukora ibyo ngo arivugire imbere ya Data wa twese n'imbere y'abamarayika! Iby'uwo biba birangiye! Ni cyo kigiye kuba kuri iyi si dutuyeho. Imana ifashe buri wese usomye iyi comment kwihana no gufasha abandi kugira batyo! Mariko 1:14,15 [...] Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.