Alexia Kagoyire - 13/08/2017 saa 22:06

Muraho mwese! Ndagirango mbabwire ko ibi bintu mwandika ko muli Danemark bagiye gufungura inzu yo gutuma abantu baryamana n'inyamaswa, byose ali ibinyoma. Ntuye muli muli Danemark kandi, mpamaze imyaka hafi 40, ibintu nsoma kuli uru rubuga, Ntaho bihuliye n'ibyo jyewe n'abandi batuye Danemark tuzi kandi tubona cyangwa tuzi neza, kuko tuhaba, tukaba tuzi byinshi mu buzima bwa buli munsi muli iki gihugu. Birabujijwe muli Danemark kuryamana n'inyamaswa, cg itungo iryo aliryo ryose. Ubivuga wese arabeshya, kandi niba atabeshya, abereke gihamya idakuka, igaragaza ko byemewe n'amategeko muli Dnemark. Bitabaye byo, ababivuga bose ni ababeshyi. Muli 2006, hali umugabo w'umusazi wafashe ifarasi/ horse/cheval noneho nyirayo aramufata, ahamagara police, baramufunga bikomeye. Byavuzwe mu makuru hose nk'ishyano etabaye, abantu bose barumirwa. Ntabwo rero abantu muli Dnemark baryamana n'inyamaswa, icyo n'ikinyoma. Iyo bibaho, Twebwe abahatuye tuba yubizi. Aliko icyo nzi cyo, bantu bo mu Bulayi bose kimwe n'abo muli Danemark, bakunda utunyamaswa twabo babana mu rugo, nako mu mazu, twaba udupusi, imbwa, udukwavu cyangwa se imbeba z'amafuku. Ibi ni ukubabwira ko bakunda utunyamaswa. Muti kuki? Abantu benshi balibana bonyine, ntibimeze nko muli Afric cg se mu Rwanda. Bituma rero babana n'utunyamaswa twabo kubera irungu, kandi bakabana muli appartement, kuko benshi aliho batuye.?Muli Danemark harakonja cyane kurenza mu Ruhengeri (Musanze); abantu beza rero, usanga bagulira utunyamaswa twabo imyambaro y'imbeho mu gihe hakonje mu rubura (Winther/hiver). Icyo gihe haba hakonje cyane munsi ya zero. Mu Rwnda iyo hakonje haba ali nka degrees 18. Ino aha rero bamenye ko Hali umuntu uwo aliwe wese uryamana n'itungo rye, baramufunga, bagahita banamwambura iryo tungo, kuko itungo muli Danemark naryo lifite uburenganzira bwaryo. Ibindi rero n'ibinyoma. Ibaze nawe imbwa yambaye nk'umu damu, harya ubwo yatambuka ite ra? Nibyo habaho imyambaro y'imbwa n'itundi tunyamaswa yo mu mbeho cyane cyane, aliko ntibivuga ko abayugulira amatungo yabo baba baryamana nayo!!! Nonese ko abanyarwanda baratana n'ihene zabo mu nzu, bivuga se ko baryamana nazo? Limwe na limwe mujye mushyira nu gaciro kandi muvuge ibyo muzi. Erega nabo ni abantu kandi bafite umuco! Ntimugasebye rero abo mutazi neza.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.