MAGEZA Alphonse - 10/08/2017 saa 09:14

Iyi nkuru yari ikwiye kubera abakobwa bose ISOMO.Abahungu nta kindi baba bashaka,ni SEX gusa,bakababwira ko babakunda.Iyo mumaze kubaha icyo bashaka,ntabwo burya bakomeza kubakunda.Mwebwe mukomeza kubita ngo ni UMUKUNZI wanjye (boyfriend),ariko nyuma y'igihe gito,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita URUKUNDO??Ikirenze ibyo,nuko abantu basambana bose bababaza imana yaduhaye sex.Impamvu imana yaduhaye sex,nukugirango twishimane gusa n'umuntu dushingana urugo binyuze mu mategeko (Imigani 5:15-20).Ibi mwirirwa muryamana n'abantu batari abagore cyangwa abagabo Banyu,bibabaza imana yacu yitwa Yehova.Imana yashyizeho umunsi w'imperuka,ubwo izica abantu bose basambana,biba,baheranwa n'ibyisi gusa,etc.. Kwishimisha ukora ibyo imana yaturemye itubuza,ni UBUCUCU cyane.Kuko ejo uzapfa,we kuzazuka.Ariko abantu bumvira imana,nubwo ari bake cyane,bazazuka ku munsi w'imperuka,imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Byisomere muli Yohana 6:40.Ari Uncle AUSTIN,ari MARINA,ari The Ben bakwiye KWIHANA,bakareka ubusambanyi. Buli gihe nibaza impamvu abantu banga kumvira imana yaturemye.Ndi mu bantu bajya KUBWIRIZA mu mihanda no mu ngo z'abantu nkuko YESU yasize abidusabye (Matayo 24:14).Birambabaza cyane kubona abantu banga kumva,bagahera mu byisi gusa. Twe tubabwiriza,turi abantu nka mwe.Tuba dushaka ko namwe muza tukiga Bible ku buntu,kugirango mumenye icyo imana idusaba,tugikore,hanyuma izaduhe UBUZIMA BW'ITEKA.Kuki mwanga kumva???

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.