NYEMAZI Alphonse - 14/08/2017 saa 05:45

Urakoze cyane munyamakuru.Abahamya ba Yehova batandukanye cyane n'andi madini.Kuva muli 1994,nibo bonyine batashwanye hagati yabo.Nibo bonyine kandi bativanze mu ntambara,muli politike na genocide kuko nta muntu wabo numwe ufungiye genocide (wali umuhamya muli 1994).Barangwa no gukundana,bose bakajya KUBWIRIZA mu mihanda no mu ngo z'abantu nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga.Nibo bonyine babwiriza badasaba amafranga kuko YESU yasize asabye Abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu " (Matayo 10:8). Intumwa PAWULO nawe yasize adusabye gukora umurimo w'imana tudasaba amafranga,ahubwo tugakora tukitunga (Ibyakozwe 20:33).Iyo wahaga amafranga Abigishwa ba YESU,barakubwiraga ngo "pfana n'ayo mafranga" (Ibyakozwe 8:18-20). ICYACUMI n'UMUSHAHARA abandi banyamadini bitwaza,byari bigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli KUBARA 18:21,24.Imana nta masambu yabahaga kandi biberaga mu Rusengero rwa Yerusalemu buri gihe,bakora akazi ko GUTAMBA ibitambo.Burya hali amategeko menshi yo muli ISRAEL atareba Abakristu. Urugero,bali bategetswe Gukebwa (gusiramurwa),ndetse imana yababwiye ko udakebwa bazamwica (Itangiriro 17:14).Ariko kuli twe Abakristu,hakebwa ushatse.PAWULO yavuze ko gukebwa kwacu ari ku mutima.Ntabwo ICYACUMI kireba Abakristu kuko YESU yadusabye kubwiriza ku buntu.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.