B - 16/08/2017 saa 08:46

Yeze yakuze yitonda ashimana Imana n'abantu. None 1. abo bana bavukana nawe batigeze bagaragara mu munzira y'umusaraba , ntibagaragare mu ishyingurwa rye bari he. 2. Abo bana batigeze bita kui Nyina Maria kugeza ubwo Yohani intumwa amujyana iwe, babaga he? 3. Ubusugi bwa Maria n'ubutarasamanwe icyaha bwe ni ibanga riri hagati y'Imana na Yozefu twita umugabo. Kugeza ubu abantu ntibaramenya uko Mwuk awera akora, n'Imbaraga ze. bakavuga ibintu bashingiye ku mbaraga n'irari ry'umubiri bakirengagiza ko ibinanira abantu Imana ibidushoboza 3. Ntabwo amaraso yari kuba icungu y'abantu yari kuva kumaraso yanduye. Icyo gitambo cyari kuba gifite inenge rwose biryo ntacyo cyari kumarira abantu. 4.Bikira Mariya, nubwo tuzi abo yavutseho, bari mu izabukuru nka Sara na Abrahamu, ariko isamwa rye rirmo ibanga nkuko Isamwa rya Yezu Christu ryagumye kuyobera abatari bake. Uko amaraso ya Yezu ari agizwe na ADN imwe ya bikiramari ni nako aya Mariya yari agizwe na ADN imwe utamenya Nyirayo usibye uwamuhaye kugera mu nda ya Anna. Musabe Roho w'Imana cg Mwuka wera abahishurira kandi abigishe, kuko ni cyo abereyeho. 1. Nta tegeko rigucira urubanza rwo kutemera Bikiramariya 2. Ahubwo ufite urubanza rwo kwandaza, gusebya no gutesha agaciro uwabaye inzira y'agakiza kawe, uwabaye nyina w'Imana yawe. 3. Kuba mutemera urusange rw'abatagatifu bakoreye Imana kandi bakayineneza igihe bari bakiri hano ku isi, ntimuzumva ikuzo Bikiramariya yahawe mu ijuru. 4. Niba muzi kunezea ba so na ba Nyoko nyamara bamwe inkorashano, ni gute Chrisstu atanezeza Nyina kandi we yari Intungane y'Imana (umutoni w'Imana).

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.