MUKAMA Fidel - 27/08/2017 saa 15:01

Ibyo wanditse nibyo kabisa.Niko abagore bacu bameze.Ashaka ko umutetesha kandi na Bible niko ivuga.Ikibazo nuko abagabo benshi babaca inyuma!!! Kuba ari icyaha byo ntacyo bibwiye abagabo benshi.Imana idusaba kwishimana gusa n'umugore umwe:Uwo twashakanye gusa.Bisome muli Imigani 5:15-20.Gusa nubwo bimeze gutyo,ntabwo imana ishaka biriya bya Gender.Ishaka ko Umugabo aba chef w'umugore (1 Abakorinto 11:3).Umugore agomba kuba "submitted" (Abefeso 5:24).Ibi byateye mubona amadini yiha kugira abagore aba Pastors,Bishops cyangwa Apotres,ni uburyo bwo kwishakira amafranga,ariko basuzugura ibyo imana idutegeka.Ahantu henshi muli Bible,habuza ABAGORE kuyobora Itorero. Byisomere muli 1 Timote 2:11,12 na 1 Abakorinto 14:34,35.Kuba abantu basuzugura imana kubera gushaka gukira batavunitse,nyamara bitwaje Bible,ni ibintu bibabaza imana cyane.Pastors biraborohera cyane kuko abayoboke babo baba batazi Bible.Babereka imirongo bishakiye,iganisha ku Ifaranga nkuko Muzehe Pastor MPYISI aherutse kubivuga.Mulibuka ko yasabye n'imbabazi z'uko yariye amafranga y'abantu yitwaje Bible.BIBLE ivuga ahantu henshi ko tugomba gukora umurimo w'imana "ku buntu",ahubwo tukabifatanya n'akandi kazi nkuko ba PAWULO babigenzaga.Mulibuka ko nubwo PAWULO yirirwaga abwiriza abantu abasanze iwabo no mu mihanda,yabifatanyaga no kuboha amahema akagurisha kugirango abeho.Soma Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Niba dushaka kuba Abakristu Nyakuri,tugomba kumvira YESU na ba PAWULO. Bitabaye ibyo,twaba turi "abakozi b'inda zacu,aho kuba abakozi b'imana" nkuko Abaroma 16:18 havuga.Jye nabo dusengana bose,ibi turabyubahiriza,twese tukajya mu mihanda no mu ngo z'abantu,kubabwiriza ku buntu,nta mushahara dusaba.ICYACUMI amadini yitwaza,cyari kigenewe gusa Ubwoko bw'ABALEWI kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21,24.Niba hari ushaka kwiga Bible,yatubwira tukayigana ku buntu.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.