Ibanga Felicien - 1/09/2017 saa 15:18

Roho Mutagatifu ari gushyira ahagaragara amabanga amwe namwe ya shitani, ngo ufite amaso arebe, n'ufite amatwi yumva yumve. Mube mu madini, ariko mutubatse kuri yo. Ahubwo mushimikire gushakashaka icyo Imana ishaka, munyuze mu Ijambo ryayo. Kubana nayo rero, ntabwo ari umwihariko wa runaka na nyiranaka, ngo wowe ntabwo yakwakira ukuri ko mu mutima wawe ! Muvane ibyiringiro ku bantu, kuko abenshi bitambitse imbere y'intama, bituma zitakireba Yesu wazibambiwe. Muzababwirwa nuko bashaka kwifatira imitima yanyu, ngo abe aribo munyuraho, ngo nibo Imana yanyujijemo imigisha yanyu yose ! Bityo bakabaka ibintu bidashoboka cg conditions ubona ari uburetwa, ngo babohore ibyawe !! Mbega ubuswa ! Mbega ubuyobe ! Mwisomere Bible, Umwuka w'Imana uzabigisha igikwiriye n'uko mwifata imbere y'izo ntumwa za shitani.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.