Israel - 2/09/2017 saa 06:28

Ntacyo Bible itavuze muri ibyo kuko n'u Rwanda ruri mu isi kandi abantu ba shitani ntaho bahejejwe uretse mu ijuru. Soma 2 Tesaloniki 2: 5-12 uramenya ukuri kuri ibyo. Umurongo wa 9 uravuga ngo"Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani gufite ibimenyetso n'imbaraga,n'ibitangaza by'ibinyoma n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe". None se ayo madini yanyu icyo abigisha ni iki usibye kubakundisha ibyisi mu buhanuzi n'ibitangaza by'ibinyoma ngo muhawe amazu, amamodoka, abagabo na za visa zo muri USA nkaho + 325,000,000 zituye USA zose byasabye ibitangaza! Yohana yaje abwira abantu ngo batunganye inzira z'Uwiteka, bihane ibyaha byabo. Yesu aje ati"Mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo ibindi muzabyongererwa".Yohana intumwa ati "Ntimugakunde ibyisi cyangwa ibiri mu isi, umuntu nakunda ibyisi gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we! 1Yohana 2:15". Ikindi mushaka kumenya ni iki aba satani ntimubabona muri ayo madini ari ashaje ari inzaduka?Muyoborwe n'Umwuka wera nibwo mutazagwa muri iyo mitego y'abakozi ba shitani buzuye amadini.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.