GATERA Alphonse - 8/09/2017 saa 13:50

Imana yaduhaye sex kugirango tubyare kandi dushimishanye (Imigani 5:15-20).Ikibabaje nuko usanga abantu babikorana n'abo batashakanye binyuze mu mategeko.Kandi bakabeshyana ko bakundana!!Imana imaze kuturema,yatubujije gusambana.Nyamara usanga gusambana abantu barabigize itegeko.Niyo mpamvu imana yishe abantu bali batuye Sodoma na Gomora.Ku munsi wa nyuma dutegereje,imana izica abasambanyi bose,kimwe n'abandi bakora ibindi byaha.Bible ivuga ko kuli uwo munsi uteye ubwoba nkuko tubisoma muli Yoweli 2:11,isi yose izaba yiziye INTUMBI z'abantu bishwe na Yehova,kubera ko yabinginze bakanga kumva (Yeremiya 25:33).Ni nako yabigenje igihe cya NOWA,hashize imyaka igera kuli 4 300.Icyo gihe yishe abantu bose bali batuye isi yose,isigaza gusa abantu 8 bayumviraga (Matayo 24:37-39).Niba imibonano mpuzabitsina ivura indwara zimwe,mujye mumenya ko yahariwe gusa abantu basezeranye.Imana itubuza guca inyuma y'uwo twashakanye.Ibi byateye ngo ni Boyfriend/Girlfriend,akenshi biba bijyana ku busambanyi.Ikibabaje nuko bikorwa n'abantu biyita abakristu.Ntibitangaje kuko n'intambara zose zo ku isi zikorwa n'abiyita abakristu.Akarengane,ubusumbane bukabije,nabyo bikorwa n'abiyita abakristu.YESU yavuze ko Abakristu nyakuri uzababwirwa nuko bakundana bya nyabyo (Yohana 13:35). Ariko ntabwo yashakaga kuvuga ibi byo gusambana bita ngo ni ugukundana.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.