Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

zone V: U Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo, rwerekeza muri ½

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye imikino y’Akarere ka Gatanu mu mukino wa Basketball yatsinze Sudani y’Epfo amanota 90 kuri 80 mu mukino wa nyuma wo mu matsinda, ihita ibona itike yo gukomeza muri kimwe cya kabiri mu marushanwa akomeje kubera mu Misiri.

Muri uyu mukino wabereye kuri Cairo National Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu waGatatu, tariki ya 15 Werurwe 2017, amakipe yombi yawinjiyemo asabwa kuwutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

U Rwanda nirwo rwasekewe n’amahirwe yo gukomeza nyuma yo kwihererana iyi kipe y’Igihugu cya Sudani y’Epfo, umukino urangira ruri imbere ku manota 90 kuri 80.

U Rwanda rwatangiye iri rushanwa rwihaniza Kenya ku manota 76 kuri 60, rutsindwa na Misiri 83 kuri 71 ku mukino wa kabiri, mbere yo gukuramo Sudani y’Epfo nayo yaje igaragaza ubushongore muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda Kenya.

Muri iri tsinda undi mukino uteganyijwe ugomba guhuza Kenya yamaze gusezererwa na Misiri, ishaka gushimangira umwanya wa mbere ari nayo ifite igikombe.

U Rwanda ruzahura na Uganda kuwa Gatanu tariki ya 17 Werurwe, ni nyuma yaho Uganda isoje imikino yo mu itsinda rya kabiri iri imbere, aho yatsinze u Burundi amanota 99 kuri 54.


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X