Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Mu Rwanda > Ababyeyi basabwe kurushaho kwegera cyane abana babo muri iyi (...)

Ababyeyi basabwe kurushaho kwegera cyane abana babo muri iyi minsi

By Imirasire On:23 January
870
photo

Impuguke mu burezi zisanga ababyeyi bakwiye kurushaho kwegera cyane abana babo mu gihe kuri ubu basabwa kubafasha mu masomo yabo cyane cyane muri iyi minsi umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu Rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid19.

Abahanga mu bijyanye n’imyigishirize basanga ababyeyi batakagombye gucika intege kubera igihe kinini abana bamaze batajya ku ishuri, ahubwo hari ibyo bagomba kuzirikana.

Dr Ndayisenga Wilton ni umwalimu muri Kaminuza akaba n’impuguke mu burezi.

Yagize ati: "Kugira ngo umwana abashe kwiga amenye, ugomba kubanza kuba inshuti na we, wamara kuba inshuti na we wamwiyegereje yakwiyumvisemo, ni bwo abona ko ibyo umubwira bifite akamaro. Icya kabiri ugomba kugira gahunda, ubundi kwigisha neza ni ukugena uko umwana yiga neza kuri gahunda ukagena icyo yiga uyu munsi ku isaha iyi n’iyi ukongera ejo guto gutyo, buriya rero ni na byo twita ireme ry’uburezi kuko bivuze kugira ibikorwa bihoraho bisobanutse kandi biri mu murongo wa nyawe, warangiza ukaba inshuti y’umwana kuko umwana ahita ahindukira akaba inshuti y’ubumenyi, ni byo twita Science, ibyo ni byo abarimu dukora, ariko ubu ababyeyi ntibakiri ababyeyi gusa babaye n’abarimu, rero ibintu byarakomeye babyeyi mwoge magazi amazi ntakiri yayandi."

Icyiciro cy’abiga mu mashuri y’inshuke ndetse n’abiga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu ni cyo cyari gisigaye kitaratangira amasomo.

Uretse mu Mujyi wa Kigali, ahandi abiga muri iki cyiciro batangiye amasomo ku itariki 18 z’uku kwezi nyuma y’amezi 10 bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid 19.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma