Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Mu Rwanda > Abakobwa b’uburanga n’ikimero gikurura benshi ku nkoranyambaga

Abakobwa b’uburanga n’ikimero gikurura benshi ku nkoranyambaga

By Imirasire On:22 December 2020
5730
photo

Reba abakobwa buburanga Imbuga nkoranya mbaga zahinduye abaherwe mu Rwanda nuko wabigeraho nawe zikajya zikwinjiriza agatubutse

Kwambara neza ni kimwe mu bintu bituma umuntu agaragara neza kandi bihora bishakwa na benshi, iyo bigeze ku gitsina gore ho biba akarusho kuko bazwiho gukunda kugaragara neza imbere y’ababareba.

Buri gihe usanga abantu muri rusange bahangayikishijwe nuko bagaragara imbere y’abantu, buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo yambare neza. Ku bazwi ho, biba akarusho kuko kwambara neza ari kimwe mu bituma bakurikiranwa n’abatari bake.

Twabahitiyemo inkumi zimaze kuba ibyamamare kubera kurimba zikaberwa, aha higanjemo abagiye bamenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza n’ikimero biherekezwa n’imyambaro myiza bambara bigakurura abatari bake babakurikira ku bwinshi.

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo

Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, ari mu bakurikiranwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kimwe mu bikurura abatari bake gukurikira uyu mubyeyi ni ikimero cye.

Usibye kuba ari umugore w’ikizungerezi mu maso ya benshi, ni umwe mu bazwiho kurimba bakaberwa.

Shaddyboo umaze kwamamara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yaba mu Rwanda, mu karere no ku migabane inyuranye ahatuye abanyarwanda ari mu bazwiho kwambara neza kandi bakaberwa.

Usibye kuba azwiho kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, Shaddyboo ni umutetsi uherutse guhamya ko agiye kubigira umwuga akajya agaburira abantu ifunguro rye yise “Love on the plate”.

Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo ni umwe mu binjiza amafaranga kubera imbuga nkoranyambaga
Shaddyboo yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza n’ikimero cye gikundwa n’ibihumbi by’abamukurikira

Kate Bashabe

Kate Bashabe usanzwe ari umunyamideli, ni umwe mu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga n’ikimero cye gikundwa n’abatari bake.

Ni umukobwa ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, ubucuruzi ndetse mu minsi yashize akaba yarasohoye indirimbo ‘You & I’ yahurijemo abahanzi b’ibyamamare.

Kwambara neza kwa Kate Bashabe ntabwo ari impanuka kuko afite n’iduka ryambika abantu yise Kabash fashion house.

Kate Bashabe imyamabarire ye ikunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Kate Bashabe imyamabarire ye ikunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b'ikimero gikundwa na benshi unarimbana n'abaherwe

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool

Isimbi Alliance wamenyekanye kubera gukina filime, yamamaye cyane mu yitwa Rwasa n’izindi zitandukanye.

Mu minsi ishize yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’umuraperi Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inkuru zatumye abakurikiranira hafi imyidagaduro barushaho guhanga amaso uyu mukobwa.

Isimbi ari mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, akanaba umwe mu bazwiho kurimba bakaberwa.

Imyambarire ye b'uburanga bwe bititiza benshi mu bamukurikira

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma