Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

By On:25 November
600
photo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 30 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bamaze kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare.

Saa saba z’amanywa nibwo bahagejejwe bakaba bagizwe n’ab’igitsina gabo 21, ab’igitsina gore batanu n’abana bane.

Bavuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye bakaba bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

Ikindi ni uko bambuwe imitungo yabo bakaba baje amara masa.

Bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, bakaza kubanza gupimwa COVID-19, mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma