Home > Amakuru Yose > Iyobokamana > Abasaga 3000 bakiriye agakiza mu biterane byateguwe na Teen Challenge (...)

Abasaga 3000 bakiriye agakiza mu biterane byateguwe na Teen Challenge Rwanda

By On:25 August 2017
16995

Mu biterane biherutse gutegurwa n’umuryango w’ivugavutumwa ku isi hose uzwi nka Teen Challenge Rwanda, habonetse amashimwe akomeye nyuma y’uko abantu basaga 3000 barimo abari barasabitswe n’ibiyobyabwenge bakiriye agakiza abandi bakihana.

Nk’uko insanganyamatsiko y’iki giterane yagarukaga ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge, byatanze umusaruro ukomeye kuko abantu benshi babashije guhindukirira Uwiteka barihana bahinduka ibyaremwe bishya.

Abahanzi batandukanye barimo Serge Iyamuremye, Kingdom Ministries ndetse na Pastor Benie, bari mu bagize uruhare mu guhembura imitima ya benshi dore ko iki giterane cyabereye i Kigali cyari kitabiriwe n’abantu barenga 500 bari banyotewe n’Ijambo ry’Imana banataha ibitangaza byakoretse.

Pastor Willy Rumenera, umuyobozi wa Teen Challenge mu karere k’ibiyaga bigari, yashimiye Imana kuba yaragaragaje ugukomera kwayo ikiyerekana imbere y’imbaga nyamwinshi.

Yagarutse ku bikomeye Imana yamukoresheje ikamufasha kurera abana yakuye mu biyobyabwenge kandi uyu murimo akaba azawukomeza nk’umuhamagaro yahawe, aho buri mwaka azajya akomeza kwakira abatarabivamo akabafasha kwakira umwami Yesu.

Umuhanzi akaba n’umushumba (Pastor Benie) umaze imyaka 60 akijijwe, mu buhamya yatanze buri no mu bafashije benshi, yavuze ko ashima Imana yamuhinduriye amateka mu buzima nyuma y’uko yafataga ibiyobyabwenge bikomeye mu gihe yabaga yabibuze akabura amahoro.

Yagize ati ”Ndashima Imana yakoze ibikomeye igahundura ubuzima bwanjye bwari bwuze ibiyobyabwenge, iyo nabifataga numvaga ibyishimo ari byose ariko nabibura singire amahoro, nkahora muri ibyo, ariko Yesu aza kumfata ukuboko abintetururamo ubu ndashikamye mu gakiza.”

Jackson na Jean Claude bamwe mu rubyiruko bafashijwe na Teen Challenge kureka ibiyobyabwenge, batangaje ko bishimiye kuba batakiri imbata y’urumogi, inzoga n’itabi babikesha umubyeyi Imana yabahaye Pastor Willy Rumenera.

Jackson ati ”Ndashima Imana, ubuzima bwanjye nta cyizere bwo kubaho bwari bufite. Natangiye gufata ibiyobyabwenge mfite imyaka 11, aho inshuti n’abavandimwe bari barampebye bitewe n’uburyo bambonagamo, ariko ubu nabaye umugabo wo guhamya Imana nkanabafa abo twari dusangiye ubwo buzima bubi kubuvamo.

Yakomeje agira ati ”Tugomba gusohoza isezerano Imana yaduhaye ryo kujya mu mahanga yose kwamamaza ubutumwa bwiza bw’umwami wacu Yesu Kristo."

J.Claude na we yunze mu rya mugenzi we, ashima Imana yakoreye muri Jackson akamubwiriza ubutumwa bwiza nawe akareka ibiyobyabwenge none ubu nkaba nanjye mfasha abatari bake kubireka.

Yagize ati ”Nafunzwe kenshi nzira urumogi,kuburyo inzego z’umutekano zageze igihe zikavuga ko ibyange byarangiye kuko hari igihe nahohoterwaga zikavuga ko ari njyewe nyirabayazana.”

Hari abandi batandukanye batanze ubuhamya ko bigobotoye ibiyobyabwenge babifashijwe na Teen Challange Rwanda.

Mbere y’iki giterane cyabereye i Kigali,i Muhanga naho habereye igiterane cyahuruje imbaga aho abantu basaga 5000 bari bahateraniye bumva ijambo ry’Imana abarenga 1000 bakira agakiza harimo nabari barabaswe n’ibiyobyabwenge.

Si i Muhanga gusa kuko no mu karere ka Bugesera hari hateraniye abarenga 8000,benshi muri bo bakira agakiza.

Mu gusoza ibi biterane byose umuyobozi wa Teen Challenge Rwanda,yavuze ko hari ingamba nyinshi zo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ibyiganje mu bahanzi,Sports n’ibindi byiciro bitandukanye bikunze kugaragaramo.

Imirasire.com

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma