Iyi ndirimbo ahanini yibanda ku kwigisha Abagabo gufataneza abagore bakuzuzishingano z’urugo no gukurikiza amahame agenga umuryango banirinda amakimbirane ya hato na hato.
Uyu mugabo ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Sibomana Jean Bosco, gusa mu muziki azwi nka Dr Scientific. Ni umuhanzi nyarwanda ukunze kuririmba mu njyana zitandukanye agamije gutambutsa ubutumwa bwe.
Akunze gukora indirimbo zirimo ubutumwa bwigisha umuryango mugari urukundo,ubumwe n’ubwiyunge ,gushishikariza abanyarwanda kwitabira gahunda za leta n’ibindi bitandukanye.
ushaka gukurikira ibikorwa bye wamusanga ku rukuta rwe rwa facebook (Sibomana Jean Bosco) kuri instagram (Dr Scientific). Ndetse izi ndirimbo ze ziri kuri Album ye wazisanga kuri Channel ya you tube yitwa Direction music.
Dr Scientific ashyize iyi ndirimbo hanze nyuma y’uko mu minsi ishize aherutse gushyira hanze indirimbo yise Birashyusha mu rwego rwo kwifuriza abanyarwanda Noheli Nziza Ndetse n’umwaka mushya wa 2020

