Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Hanze y’u Rwanda > CHAD: Mahamat Idriss Déby Itno yaba yateye se cout d’etat ? Yahise asesa (...)

CHAD: Mahamat Idriss Déby Itno yaba yateye se cout d’etat ? Yahise asesa inteko ashyiraho abo bazakorana.

By Imirasire On:21 April
10365
photo

Abatavuga rumwe na Leta ya Chad yariyobowe na Marishali IDRIS DEBY bagaragaje ko hashobora kuba habaye Cout d’Etat. Itegeko nshinga rya Chad rivugako mugihe umukuru w’igihugu adahari (yapfuye), ubutegetsi bufatwa na Perezida w’Inteko ishinga amategeko. Kugeza ubu yasheshwe n’igisirikari.

Mahamat Idriss Déby Itno wasimbuye se wari perezida wa Chad amaze gupfa, yatangaje abasirikare 15 - bakuriwe na we, bagize akanama ka gisirikare kagiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.

Abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibi ari ’coup d’État’, basaba ko ubutegetsi buhabwa abasivili.

Mahamat Idriss Déby Itno, uzwi kandi nka Mahamat Kaka - jenerali w’inyenyeri enye w’imyaka 37, ni we ukuriye ako kanama, yari asanzwe akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu.

Abandi 14 bagize aka kanama nabo ni abasirikare ku rwego rwa jenerali, nk’uko biboneka mu itangazo ryasinywe ku wa kabiri na jenerali Mahamat Kaka ubwe.

Abakuriye amashyaka ya politiki atavugarumwe n’ubutegetsi babwiye BBC ko bo basaba ko ubutegetsi busubizwa abaturage.

Saleh Kebzabo w’ishyaka UNDR ryanze kwitabira amatora aheruka, yagize ati: "Nubwo igisirikare cyatangaje ko hazaba amatora bushya, dutekereza ko hakenewe ibiganiro ku rwego rw’igihugu… Tugomba gukurikiza itegekoshinga."

Itegekoshinga rya Chad rivuga ko mu ibura rya perezida umukuru w’inteko ishingamategeko ari we ufata ubutegetsi bw’inzibacyuho, inteko ya gisirikare yasheshe iyo nteko na guverinoma.

Succès Masra ukuriye ishyaka ’Les Transformateurs’ wangiwe kwiyamamaza mu matora aheruka "kuko akiri mutoya mu myaka", avuga ko bashaka inzibacyuho ya gisivili.

Yabwiye BBC ati: "Akazi k’igisirikare - na Bwana Kaka - ni ugukomeza kudufasha kurwanya iterabwoba… Ibi ni coup d’État’. Turashaka gutegura inzibacyuho ya gisivili".

Déby azashyingurwa ku wa gatanu

Imihango ku rwego rw’igihugu yo gushyingura Perezida Idriss Déby Itno iteganyijwe kuba ku wa gatanu, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Kuri gahunda y’uwo munsi yatangajwe, iyi mihango izabanzirizwa n’akarasisi ka gisirikare, irimo kandi ijambo rizavugwa n’uwamusimbuye Gen Mahamat Kaka.

Iryo tangazo rivuga ko hari abandi bakuru b’ibihugu batumiwe muri uwo muhango.

Itangazo ririho urutonde rw’abajenerari bazakorana na Gen Mahamat Kaka

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma