Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > CLADHO yasabye Leta y’u Rwanda kuvugana n’iy’u Burundi ku kibazo cy’abana (...)

CLADHO yasabye Leta y’u Rwanda kuvugana n’iy’u Burundi ku kibazo cy’abana bashimuswe

By Imirasire On:15 September 2020
135
photo

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) rirasaba Leta y’u Rwanda gukorana n’iy’u Burundi kugira ngo abana bo muri Gisagara bashimuswe n’abapolisi b’u Burundi barekurwe.

Abana batanu bo mu murenge wa Mukindo muri Gisagara taliki 15, Kanama, 2020 bashimuswe n’abapolisi b’Abarundi.

Ibi byemezwa n’ababyeyi babo ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Bwana Jerôme Rutaburingoga.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe guhuza ibikorwa, Bwana Evariste Murwanashyaka yavuze ko mu nshingano Itegeko nshinga ry’u Rwanda riha Leta harimo no kurengera umwana.

Yagize ati: "Hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 havugwamo ko umwana afite uburenganzira bwihariye bwo kurengerwa na Leta."

Ahera kuri iyi ngingo agasaba inzego zibishinzwe ‘gukora ibishoboka byose’ zikamenya abatwaye bariya bana n’aho babajyanye ndetse n’uko babayeho nyuma hakarebwa uko bagarurwa.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma