Home > Amakuru Yose > Imikino > Hanze y’u Rwanda > Diouf wabiciye bigacika muri Ruhago mpuzamahanga yapfuye azize (...)

Diouf wabiciye bigacika muri Ruhago mpuzamahanga yapfuye azize Coronavirus

By Imirasire On:1 April 2020
2010
photo

Umunya- Sénégal, Pape Diouf, wabaye Perezida w’Ikipe ya Marseille yo mu Bufaransa yapfuye afite imyaka 68 kuri uyu wa Kabiri azize icyorezo cya Coronavirus.

Diouf yari ari kuvurirwa mu bitaro biri muri Sénégal aho akomoka nyuma y’uko afashwe n’iki cyorezo. Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe yabereye umuyobozi rivuga ko “Pape azahora mu mitima yacu iteka” nk’umwe mu bantu bayanditsemo amateka.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, nawe yihanganishije abakunzi b’umupira w’amaguru, umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abaturage b’igihugu cye muri rusange ku bwo kubura uyu mugabo w’agaciro.

Sall yavuze ko yakurikiranye ubuzima bwa Diouf kuva ubwo yashyirwaga mu bitaro byitwa “Hôpital de Fann” agifatwa n’iyi ndwara.

Diouf niwe muntu wa mbere w’umwirabura wanditse amateka yo kuba yarayoboye ikipe yo mu cyiciro cya mbere ku mugabane w’u Burayi ubwo yajyaga kuri uyu mwanya mu 2005.

Mbere yaho yari yarakoze nk’umunyamakuru ndetse nk’umuntu ushinzwe gushakira abakinnyi amakipe aho yahagarariye abarimo Marcel Desailly, Basile Boli, William Gallas, Samir Nasri na Didier Drogba.

  Billy Claude Munyanziza
  25 November 2020

May his Soul Rest In Peace

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma