Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Dosiye ya Mme Idamange yagejejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye ya Mme Idamange yagejejwe mu Bushinjacyaha

By Imirasire On:23 February
450
photo

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangarije Umuseke ko dosiye ikubiyemo ibirego bikurikiranyweho Mme Idamange Yvonne Iryamugwiza yagejejwe mu Bushinjacyaha, araregwa ibyaha bitatu.

Dr. Murangira B. Thierry ni Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yagize ati: "Ni byo dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Gutangaza amakuru y’ibihuha, no Gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazije Jenoside."

Iki kiganiro twakigiranye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 22 Mutarama, 2021 tubaza amakuru yari yatangajwe mbere ko uriya mugore azajyanwa kwa muganga bakamufata ibipimo byo kumenya niba nta kibazo cyo mu mutwe afite.

RIB ivuga ko iperereza ritararangira.

Tariki 15 Gashyantare 2021 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umugore witwa IDAMANGE Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi.

Icyo gihe RIB yavuze ko "Yatawe muri yombi yafunzwe. Yafatiwe aho yari atuye. Akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda."

Uyu mugore yari amaze igihe avuga cyane ku mbuga nkoranyambaga amagambo ‘afatwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi’ ariko we agahakana avuga ko atahakana Jenoside kandi yarayirokotse.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma