Home > Amakuru Yose > Imikino > Gakenke: Polisi yagaruje moto yari yibwe umuturage

Gakenke: Polisi yagaruje moto yari yibwe umuturage

By On:31 January 2021
1515
photo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gakenke muri Sitasiyo ya Gakenke yafashe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RD 150J y’uwitwa Rubugo Jean de la Croix. Iyi moto yafashwe tariki ya 29 Mutama nyuma y’uko abantu bataramenyekana bari bamaze kuyiba Rubugo, Polisi yayisanze mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Mataba mu Kagari ka Buyange mu Mudugudu wa Gashingira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko tariki ya 28 Mutarama ahagana saa yine z’ijoro nibwo Rubugo yibwe iriya moto ahita yihutira kubimenyesha Polisi nayo itangira gushakisha.

Yagize ati “Rubugo avuga ko moto bayitwaye bayikuye aho yari ari mu nzu arimo gufata amafunguro yayisize hanze mu rugo, abantu bataramenyekana bahise bayisunika bageze hanze barayatsa barayitwara ntiyabimenya. Nyuma agiye kuyireba yarayibuze ahita abimenyesha Polisi ikorera muri Sitasiyo ya Gakenke itangira gushakishwa.”

CIP Rugigana yavuze ko Polisi yafatanije n’abaturage bakurikirana iyo moto baza kuyisanga ahantu mu rugo rw’umuntu ukirimo gushakishwa.

Ati “Rubugo akimara kutugezaho ikibazo cya moto ye twatangiye kuyishakisha tuza kuyibona ahagana Saa Tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama. Twahise tuyijyana tumusaba kuzana ibyangombwa byayo dusanga arabifite turayimusubiza.”

Rubugo Jean de la Croix yashimiye Polisi yamukurikiraniye Moto ikabasha kuboneka.

Yagize ati “Byanshimishije uburyo Polisi yahise ikurikirana moto yanjye ikaza kugaraga, nari nihebye numva itazaboneka kuko bari bayitwaye ari nijoro nta muntu ubareba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yashimiye Rubugo wahise atangira amakuru ku gihe nyuma yo kubura moto ye, yanashimiye abaturage bagize uruhare rwo gutuma iboneka, yavuze ko hagiye gukomeza gushakishwa umuntu waba wari watwaye iriya moto. CIP Rugigana yanagiriye inama abantu bose kujya bafunga ibinyabiziga byabo mbere y’uko bagira ahantu bajya cyangwa bakajya basigaho abantu babirinda kugira ngo hatagira ubitwara.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma