Home > Amakuru Yose > Imikino > Mu Rwanda > Gasogi United ifashe Kiyovu SC ku gakanu iyitsinda ibitego bibiri ku (...)

Gasogi United ifashe Kiyovu SC ku gakanu iyitsinda ibitego bibiri ku busa

By MAHAME On:15 April
2100
photo

Ikipe ya Gasogi United yakuye amanota atatu kuri Kiyovu SC iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Malipangou Jules Théodore na Djibrine Hassan nibo batsindiye Gasogi United.

Igice cya mbere cy’umukino cyabaye cyiza kuri Gasogi United yungukiye mu makosa n’ibura rya bamwe mu bakinnyi basanzwe bafasha Kiyovu SC mu mikino ikomeye. Eric Ngendahimana "Song" usanzwe ayobora ubwugarizi bwa Kiyovu ntabwo yari ahari kubera ikibazo cy’imvune ari nako Benedata Janvier yabanje hanze ku bw’impinduka zakozwe na Haringingo Françis Christian nk’umutoza mukuru.

Bigirimana Abedi na Nshimirimana Ismaël bakunze kwita Pitchou basanzwe bafasha Kiyovu SC guhuza umukino bava hagati, ntabwo igice cya mbere cyaboroheye kuko bakiniraga inyuma cyane bari inyuma ya Mzamiru Mutyaba.

Gasogi United yabonye uburyo bubiri bwashoboraga kuyiha igitego mu minota 30 ya mbere kuko Kabanda Serge na Nkubana Marc bahushije uburyo bwari guhindura umukino mbere y’uko babona igitego ku munota wa 44 cyatsinzwe na Malipangou Jules Théodore, kuri penaliti yavuye ku ikosa ryakozwe na Mutangana Derrick agusha Hassan Djibrine mu rubuga rw’amahina.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC, igice cya mbere cyasize bateye imipira ibiri yashoboraga kubyara igitego. Uburyo bwahushijwe na Mzamiru Mutyaba ndetse n’ishoti riremereye ryatewe na Nshimirimana Ismaël.

Herron Scarla Berrian, Armel Gyslain na Kabanda Serge buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cy’umukino, Kiyovu SC yagitangiranye impinduka, havamo Bizimana Amiss bita Coutinho hajyamo Muhozi Fred mu gushaka igisubizo cy’ahava imipira yo mu mpande.

Mu gukomeza gushaka ibisubizo, Haringingo Françis Christian umutoza mukuru wa Kiyovu SC yakuyemo Mzamiru Mutyaba asimburwa na Benedata Janvier mu gihe Mugenzi Bienvenue yasimbuwe na Mugenzi Cédric bakunda kwita Ramires mu minota 66 y’umukino.

Gasogi United yari imaze kwinjiza igitego cya kabiri cyatsinzwe na Djibrine Hassan ku munota wa 58’ ahita anasimburwa na Nsengiyumva Moustapha.

Mu buryo bwo gukina, kwinjira kwa Benedata Janvier byatumye ajya hagati mu kibuga akinira imbere y’abugarira anakina inyuma ya Bigirimana Abedi na Nshimirimana Ismaël. Gusa byageze ku munota wa 72 byahise bihinduka biba ngombwa ko rutahizamu Tuyishime Benjamin asimbura myugariro Mutangana Derrick. Nshimirimana Ismaël yahise ajya mu mutima w’ubwugarizi bityo Tuyishime ajya mu busatirizi.

Gasogi United yari yifitiye icyizere kiva ku bitego bibiri, yahise itangira ku birinda bahita binjiza Tuyisenge Hackim Diemme asimbura rutahizamu Kabanda Serge. Tuyisenge yahise ajya hagati gukorana na Kaneza Augustin bityo Malipangou Jules Théodore ajya mu busatirizi.

Mbere gato y’uko iminota 90 yuzura bakongeraho itanu, Kimenyi Yves umunyezamu akaba na kapiteni wa Kiyovu SC yahawe ikarita itukura nyuma yo gucyocyorana na Malipangou Jules Théodore nawe wahawe ikarita y’umuhondo.

Byatumye Serumogo Ally Omar asohoka mu kibuga hinjira Nzeyurwanda Jimmy Djihad ajya mu izamu. Gasogi United bahise bashyiramo Yamin Salum Saidi asimbura Armel Gyslain.

Uko imikino yarangiye:

Police FC 1-0 Musanze FC

Rutsiro FC 1-0 Etoile de l’Est

Gasogi United 2-0 Kiyovu SC

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma