Home > Amakuru Yose > Imikino > Haruna yagize ibyago bitunguranye bituma atajyana n’Amavubi muri (...)

Haruna yagize ibyago bitunguranye bituma atajyana n’Amavubi muri Kenya

By MAHAME On:13 November 2021
3135
photo

Haruna Niyonzima wari ujyanye n’ikipe y’Igihugu Amavubi muri Kenya gukina umukino wo kwishyura, yasubiye mu rugo bitunguranye ubwo yabwirwaga inkuru y’incamugongo ageze ku kibuga cy’indege.

Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi.

FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.

Umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.

Yagize ati: “ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy’indege bamaze kubimubwira.”

Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma