Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Hon. Bamporiki: Nageze Nyabugogo mfite ibiceri 300 gusa none ubu mfite (...)

Hon. Bamporiki: Nageze Nyabugogo mfite ibiceri 300 gusa none ubu mfite Miliyari

By Imirasire On:5 July
4125
photo

Minisitiri Bamporiki w’imyaka 38 y’amavuko avuga ko bitewe na politiki nziza ituma abanyarwanda bahorana icyizere cy’ejo hazaza, yavanye ibiceri 300frw none ubu akaba ageze kuri Miliyari

Inkuru y’uburyo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yatangiriye ubuzima ku biceri 300 Frw kuri ubu akaba abara umutungo wa miliyari, ishobora gusobanura neza icyiza cyo kugira igihugu gifite politiki nziza nk’iy’Inkotanyi.

Minisitiri Bamporiki mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’ibitegerejwe imbere, byose bikomoka kuri Politiki nziza ya FPR Inkotanyi, ari nayo mpamvu ababyiruka uyu munsi bafite amahirwe yo gukora bakiteza imbere.

Yitanzeho urugero rw’uburyo Politiki nziza y’Inkotanyi yamufashije mu rugendo rwe ku buryo yibuka neza ko mu 2000, ubwo yageraga i Kigali yari asigaranye 300 Frw ariko ubu akaba amaze kugera ku rwego rwo gutunga ibifite agaciro ka miliyari 1 Frw.

Ati “Ni nk’ifumbire iri mu murima ku buryo rwa rubuto ruje rwisanga rutazuma, rwisanga rutaguye ku manga […]abana bavuka iki gihe, politiki bavukiramo ifite abo yavunnye. Cyera umuntu yaravugaga ngo navuye i Cyangugu, mfite ibi n’ibi. Njye nageze Nyabugogo mfite ibiceri bitatu gusa.”

Yakomeje agira ati “Waravuye i Cyangugu mu 2000, ufite ibiceri 300 Frw, ibiceri kimwe, bibiri, bitatu [….], ukisanga Nyabugogo, nta So wanyu, nta Nyogosenge, nta Nyoko wanyu, mbese uhasanze politiki y’Inkotanyi gusa. Na politiki ntuzi ko ihari gusa uraje, ariko icyo gihe yari ihari.”

Minisitiri Bamporiki avuga ko ubwo yari arangije amashuri y’icyiciro rusange, atagize amahirwe yo gukora ikizamini cya leta gisoza icyo cyiciro [Tronc Commun], kuko igihe ibizamini byabaga we na bagenzi be batanu bari bafunzwe [ngo habayeho kubitiranya n’ibisambo noneho bafungwa icyumweru cyose baza gufungurwa ibizamini byararangiye].

Nyuma yo gufungurwa, abo bari bari kumwe bagiye gukomeza mu mwaka wa kane ariko bajya mu bigo byigenga ariko kuri Bamporiki we ngo ntabwo ariko byagenze kuko agifungurwa yahise afata inzira yerekeza i Kigali.
Yageze i Kigali afite ibiceri 300 frw, kugeza ubu akaba yikomanga mu Gatuza ko ko afite imitungo itaburamo Miliyari.
Yakomeje agira ati “Ufashe umuntu ufite ibiceri magana atatu mu 2000, ubwo hari n’abandi bantu bari muri Nyabugogo bafite amakarito uyu munsi bafite ama-etage kuko ndabafite, mfite umuhungu w’inshuti yanjye wacuruzaga ikarito Nyabugogo ubu afite za miliyari kandi yaracuruje.”

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma