Home > Amakuru Yose > Imikino > Mu Rwanda > Imvura itumye umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS usubikwa

Imvura itumye umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS usubikwa

By MAHAME On:31 January
2055
photo

Umukino w’ikirarane wahuzaga APR Fc na Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wasubitswe nyuma y’iminota 45 kubera imvura yaguye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 31 w’igice cya mbere.

Nyuma y’igice cya mbere amakipe yombi yasubiye mu rwambariro, nyuma abasifuzi baza kwemeza ko umukino uhagarara.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ribinyujije ku rubuga rwa twitter ryatangaje ko umukino uzakomereza aho wari ugeze.

Ni ubutumwa bugira buti: "Kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, umukino w’ikirarane w’umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga APR FC na MUKURA VS urasubitswe. Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho."

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma