Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Intara z’u Rwanda zahawe abayobozi bashya, Gatabazi JMV agirwa (...)

Intara z’u Rwanda zahawe abayobozi bashya, Gatabazi JMV agirwa minisitiri

By Imirasire On:15 March
1050
photo

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza uko abayobozi bashyizwe mu myanya na Perezida wa Repubuika y’u Rwanda Paul Kagame nk’uko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo ya 112 n’iya 116 ribimuhera ububasha.

Perezida Kagame wayoboye inama ya guverinoma yo kuri uyu wa 15 Werurwe, 2021 yashyize abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:

Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Uyu Gatabazi JMV umaze igihe kitari gito ayobora intara y’Amajyaruguru, wigeze guhagarikwa ku mirimo ye bitewe n’amakosa byavugwagako yakoze ariko akaza gusubizwa mu mirimo ye na Nyakubahwa Prezida Paul Kagame, yasimbuye mugenzi we Prof. Shyaka Anastase wayoboraga iyi minisiteri.

Mme Beate Habyarimana we ya gizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Mme Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wungirije wa Bank nkuru y’u Rwanda

Habitegeko Francois wayoboraga akarere ka Nyaruguru iheruka kuba ku isonga mu kwesa Imihigo, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Munyantwali Alphonse wigeze kumuyobora.

CG Gasana Emmanuel wayoboye Polisi y’u Rwanda, akaba na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, wakuwe kuri uyu mwanya bivugwako hari amakosa yakoze, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbura Mufulukye Fred wagiye kuri uwo mwanya muri 2017.

Mme Kayitesi Alice yakomeje kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma