Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Isomwa ry’urubanza rwa Prince Kid ryasubitswe

Isomwa ry’urubanza rwa Prince Kid ryasubitswe

By MAHAME On:28 October
840
photo

Mu gihe urubanza Ubushinjacyaha buregamo Prince Kid wahoze ategura amarushanwa ya Miss Rwanda rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yanzuye ko yasanze hakenewe kumva abadi batangabuhamya.

Icyo cyemezo kivuze ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Princekid rwongeye gupfundurwa, rukazakomeza kuburanishwa, mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 rwagombaga gusomerwa mu ruhame.

Ni icyemezo cyafashwe n’umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundura.

Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ukwakira 2022 saa mbiri za mu gitondo bakunvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko nubwo Princekid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk’uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.

Iki cyemezo kivuze ko Princekid akomeza kuba afunze hagategerezwa ko yongera kuburana noneho Urukiko rukajya rwafata icyemezo ku rubanza rwe.

Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy’iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n’abakoranava na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk’iki.

Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko ntawabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma