" /> #Kwibuka27: "Bana natwe Mwami mu gihe twibuka, omora ibikomere ku mutima

Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > #Kwibuka27: "Bana natwe Mwami mu gihe twibuka, omora ibikomere ku (...)

#Kwibuka27: "Bana natwe Mwami mu gihe twibuka, omora ibikomere ku mutima

By Imirasire On:14 April
1020
photo

"Bana natwe Mwami mu gihe twibuka, omora ibikomere ku mitima, murikira abari mu mwijima babone umucyo wawe, twese tuvuge ngo Jenoside ntizasubira ukundi. Abanyarwanda mu ijwi rimwe dusabiye igihugu cyacu, ibyababaye ntibizongere". Ayo ni amwe mu magambo y’ihumure y’umuhanzi Muvunyi Innocent.

Muvunyi Innocent ni umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Zambia mu mujyi wa Lusaka akaba ari naho abarizwa anakorerayo umwuga w’ubuganga. Muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bari mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Muvunyi Innocent yatanze ubutumwa bw’ihumure binyuze mu ndirimbo yashyize hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata.

Mu kiganiro twagiranye, Muvunyi Innocent yagiranye n’ IMIRASIRE.COM, yatangarije abanyarwanda ko yifuje kubageraho ubutumwa bukubiye mu indirimbo yahimbye yise :Bana natwe , aho avuga ati "’Bana Natwe’ ni indirimbo ifite ubutumwa bugenewe ibi bihe turimo byo #Kwibuka27. Nejejwe no kuyibasangiza ngo niba bibanogeye namwe muyisangize abandi. Twibuke twiyubaka, kandi turusheho kwegera Imana kugira ngo umucyo wayo w’ahera usakare mu mitima yacu".

Indirimbo ya Muvunyi Innocent

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma