Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Leta ya Kigali ikomeje kunoza umubano mwiza n’ibihugu bituranyi: Prezida (...)

Leta ya Kigali ikomeje kunoza umubano mwiza n’ibihugu bituranyi: Prezida Suluhu i Kigali

By Imirasire On:2 August
1905
photo

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangiye uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwa mbere ahagiriye kuva muri Werurwe 2021 yatangira kuyobora iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Samia w’imyaka 61 yageze i Kigali mu masaha ya saa tatu z’igitondo. Ku kibuga cy’Indege i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Mu ruzinduko rwa Samia, byitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Samia araza kwakirwa na nyakubahwa Perezida Kagame Paul muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro nyuma baze gusangirira no muri Kigali Convention Centre mu musangiro (src. IGIHE).

Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Samia na Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

Aha i Masoro, hakorera Sosiyete 120 zirimo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibikoresho byifashishwa mu burezi, izitunganya ibindi bikoresho byo mu nganda n’izindi.

Kugeza ubu, iki cyanya kimaze kwinjiza miliyoni 800$ aturutse mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga mu gihe cyahanze imirimo 13.000.

Prezida SLUHU wa Tanzania agera ku kibuga k’indege muzamahanga i Kanombe
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yakira Prezida wa Tanzania

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma