Home > Amakuru Yose > Imikino > Marine yahaye Rayon Sports isomo rya ruhago iyitsindira i Nyamirambo

Marine yahaye Rayon Sports isomo rya ruhago iyitsindira i Nyamirambo

By MAHAME On:23 January
3570
photo

Mu mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tari 23 Mutarama 2022, Marine itunguye Rayon Sports iyinyagira ibitego 3-0.

Ni umukino wagombaga gutangira saa sita n’igice, ariko uza gukererwaho isaha irenga nyuma y’umukino wa shampiyona y’abagore wabereye kuri icyo kibuga ariko utangira utinze.

Marine FC yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 21 w’umukino gitsinzwe na Nahimana Amimu, nyuma yaho umunyezamu Kwizera Olivier yari akuyemo umupira ariko ntiwajya kure, Amimu ahita atsinda n’umutwe.

Ku munota wa 69 w’umukino, Marine FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Fiston, nyuma y’umunota umwe gusa Ishimwe Fiston ahita atsinda n’icya gatatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports:

Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidele, Mitima Isaac, Niyigena Clement, Mugisha François, Manace Mutatu, Mico Justin, Steven Elu Manga, Muhire Kevin, Iranzi Jean Claude.

Marine:

Tuyizere Jean Luc, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana Félicien, Rushema Chris, Hirwa Jean de Dieu, Ntakirutimana Theotime, Gikamba Ismaël, Ishimwe Fiston, Niyitanga Emmanuel, Nahimana Amimu, Ndayisenga Ramadhan.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma