Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Mbere yo gucakirana na Rayon Sports, APR FC yatangaje ko hari abakinnyi (...)

Mbere yo gucakirana na Rayon Sports, APR FC yatangaje ko hari abakinnyi bayo bavunitse bamwe bati “ni ikinyoma”

By MAHAME On:10 May
3795
photo

Mu gihe amakipe arimo yitegura imikino ibanza ya 1/2 mu gikombe cy’Amahoro ikinwa kuri uyu wa Gatatu ndetse no ku wa Kane, aho umukino witezwe cyane uzahuza Rayon Sports na APR FC, ikipe ya APR FC yatangaje ko abakinnyi hafi ya bose bari gukora imyitozo usibye abakinnyi barimo Manishimwe Djabel na Ruboneka Jean Bosco bitewe n’ibibazo by’imvune, gusa benshi mu bakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kuvuga ko ibi ari ibinyoma kuko bitari ubwa mbere iyi kipe itangaje ko abakinnyi bayo bavunitse nyuma bikaza kugaragara ko yabeshyaga.

Ku wa Gatatu, tariki ya 11 2022, hateganyijwe umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, ukabera kuri Stade ya Kigali saa 15:00.

Uyu mukino ubanza uzakinwa iminsi irindwi mbere y’uko haba uwo kwishyura uzatanga ikipe igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka.

Amakipe yombi agiye gukina iyi mikino yombi ari mu mibare itandukanye ariko yose iganisha ku gushaka uko yazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azaba mu mwaka utaha w’imikino wa 2022/23.

Rayon Sports izakira uyu mukino ubanza ku wa Gatatu, yamaze gukura amaso ku gikombe cya Shampiyona ndetse isabwa kwegukana Igikombe cy’Amahoro kugira ngo yongere gukina amarushanwa ya CAF iherukamo mu 2019.

APR FC iri mu mayira abiri ndetse imibare yayo ni myinshi muri iyi minsi umunani igomba guhuramo na Rayon Sports inshuro ebyiri ndetse ikaba igomba guhura na Kiyovu Sports bihanganiye Shampiyona.

Ikipe ya APR FC ikomeje gukorera imyitozo i Shyorongi nk’uko bisanzwe, gusa mu nkuru yanditswe ku rubuga rwayo rwa interineti, igaragaza ko abakinnyi hafi ya bose bari gukora imyitozo usibye abakinnyi barimo Manishimwe Djabel na Ruboneka Jean Bosco.

Kuri Webiste ya APR FC haranditse ngo “kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo aho isanzwe ikorera i Shyorongi, ni imyitozo iri gukorwa n’abakinnyi bose uretse abafite ibibazo by’imvune harimo Ruboneka Bosco ufite ikibazo k’imvune cyanatumye atagaraga mu bakinnyi bari gukina umukino wa Espoir yo mu karere ka Rusizi undi ni Mugisha Bonheur wagize ikibazo mu kagombambari mu mukino wi i Rusizi ndetse na Manishimwe Djabell utarabashije gusoza umukino wa Espoir nyuma y’imvune yagize izatuma amara ibyumweru bibiri akurikiranwa n’abaganga.”

Gusa ariko ku bakurikirana umupira w’amaguru benshi ntibigeze bizera aya makuru, cyane ko akenshi atari ubwa mbere iyi kipe yaba itangaje ku rubuga rwayo ko hari abakinnyi bafite imvune batazakina imikino itandukanye, ariko bikarangira n’ubundi bakinnye.

Ku rundi ruhande rw’umukeba bzacakirana kuri uyu wa Gatatu, ari we Rayon Sports, kugeza ubu abakinnyi bayo n’abatoza bamaze iminsi mu mwiherero mu karere ka Bugesera, aho bamaze iminsi binategurira imikino yayo ikomeye, bagakorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove nk’ibisanzwe.

Ku bijyanye n’abakinnyi, ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu nta bakinnyi bafite imvune zikanganye, aho abakinnyi bari bagize utubazo tw’imvune mu mukino wa shampiyona wabahuje na Gicumbi ubu amakuru atugeraho ari uko bameze neza.

Amwe mu mateka y’ingenzi wamenya mbere y’uko aya makipe ahura

Mu myaka 29 imaze kuva ishingiwe ku Mulindi wa Byumba, APR FC ifite ibikombe 19 bya Shampiyona birimo bibiri biheruka yatwaye idatsinzwe, naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 53 ishize, ifite ibikombe umunani bya shampiyona.

Ikipe ya APR FC imaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

Aya makipe amaze guhura inshuro 94 mu mikino ya shampiyona n’andi marushanwa. Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 41, zinganya imikino 24.

Muri iyo mikino 94 habonetsemo ibitego 252, harimo 120 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 132 ku ruhande rwa APR FC.

Mu 2016, APR FC yashoboye gutsinda Rayon Sports gatatu yikurikiranya (mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (3-0), shampiyona (1-0) n’igikombe cy’Intwari (1-0), ibisubiramo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitsinze igitego 1-0 na 2-1 muri shampiyona ndetse n’ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari 2018.

APR FC yabikoze kandi hagati ya 2019 na 2021 mu mikino itatu ya Shampiyona, iyitsinda 2-0 mu 2019/20, 1-0 mu 2020 na 2-1 muri 2021/22 mu gihe umukino uheruka kuba ku wa 26 Gashyantare 2022, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Bwa mbere APR FC yabashije gutsinda imikino ibiri ikurikiranye ihura na Rayon Sports, ni aho mu mukino wa shampiyona wahuje aya makipe yombi ku ya 23 Ukwakira 2005, APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 3-0, iza no kuyisubira ku ya 1 Gashyantare 2006 iyitsinda 4-1 mu mukino wari wateguwe na Ferwafa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 iri Shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA.

Indi nshuro, hari mu 2012 nyuma y’uko Lionnel St Pleux yafashije APRFC kuva inyuma igatsinda Rayon Sports 3-2 muri shampiyona mu gihe iyi yaje no kuyitsinda mu mikino yombi ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro yazihuje uwo mwaka.

Rayon Sports yatsinze APR FC kabiri kikurikiranya mu mwaka w’imikino wa 2016/17 ibitego 4-0 muri shampiyona na 1-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2017.

Rayon Sports na yo yatumye APR FC imara imikino itatu itazi uko gutsinda ‘Clasico’ Nyarwanda bimera nyuma yo kunganya igitego 1-1 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016/17 mu gice cyo kwishyura, ikayitsinda 1-0 ubwo yegukana irushanwa ry’Agaciro ndetse na 2-0 kuri Super Cup 2017 yabereye i Rubavu.

Ikipe ya Rayon Sports ifite agahigo ko ari yo yabashije gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe kuko yabashije kunyagira APR FC ibitego 5-2 ubugira kabiri (mu 1996 no mu 1997).

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma