Home > Amakuru Yose > Urukundo > Mbigenze nte ? Umugabo agiye kunsenda anziza kutabyara

Mbigenze nte ? Umugabo agiye kunsenda anziza kutabyara

By On:11 February 2020
6150
photo

Muraho bakunzi ba Imirasire.com, mbandikiye ngira ngo mbagishe inama. Mfite ikibazo maranye imyaka ngirango mumfashe.

Mfite imyaka 40 maze imyaka 10 nshatse ariko nabuze urubyaro. Twagiye kwipimisha njye n’umugabo wanjye ahantu hatandukanye hose bakavuga ko umugabo ari muzima ariko bambwira ko mfite ibibazo birimo : trompe 1 yazibye, imisemburo idahagije ndetse na Ovaire zifite ikibazo cyo kudakura buri kwezi. Ntaho ntageze nivuza ariko hose bananiwe kumvura. Umugabo wanjye yafashe icyemezo cyo kunyirukana kuko ngo ntashaka kuzahambanwa ikara. Ndabinginze mumfasha mundangire aho nakwivuza kuko ndababaye cyane.

 
  26 September 2020

Uzamamagare

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma