Home > Amakuru Yose > Imikino > Minisiteri ya Siporo yahaye APR na AS Kigali uburenganzira bwo gutangira (...)

Minisiteri ya Siporo yahaye APR na AS Kigali uburenganzira bwo gutangira imyitozo

By Imirasire On:2 October 2020
270
photo

Minisiteri ya Siporo yemereye APR FC na AS Kigali gutangira imyitozo. Aya makipe yombi azahagararira u Rwanga mu mikino mpuzamahanaga ya Africa.

Ibaruwa ya Minisiteri ya Siporo yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabamenyesheje ko ihaye ikipe y’Ingabo z’igihu ‘APR FC’ n’iy’Umugi wa Kigali ‘AS Kigali’ uburenganzira bwo gutangira imyitozo kuko ariz o zizahagararira u Rwanda mu mikino y’Afrika.

APR yatwaye Shampiyona ya 2019-2020 idatsinzwe, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/21, izatangira hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo hakinwa imikino ibanza y’ijonjora rya mbere.

AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma y’uko Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yemeje ko ariyo izitabira ariya marushanwa nyuma y’uko igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka cyitabaye.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, abakozi bose b’ikipe ya APR FC bagiye kwisuzumisha COVID-19 nyuma y’uko hari hamaze gusohoka itangazo ryemerera ibikorwa bya Siporo byose kongera gukora.

Amwe mu mabwiriza ari muri ririya tangazo, avuga ko abakinnyi n’abatoza bemerewe kujya mu myitozi n’indi mikino ari uko babanje gusuzumwa COVID-19.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma