Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Mu Rwanda > Mu ncamake dore uko ’’NIMUHUMURE LIVE CONCERT’’ ya Chorale Itabaza (...)

Mu ncamake dore uko ’’NIMUHUMURE LIVE CONCERT’’ ya Chorale Itabaza yagenze-AMAFOTO

By On:19 February 2020
5655
photo

Mu cyumweru gishize nibwo twabagejejeho inkuru iteguza igitaramo cya Chorale Itabaza ya ADEPR Gahogo ,aho kuri ubu icyo gitaramo cyagenze neza ku buryo benshi nubu bakinyotewe kubabona.

Ni igitaramo cyari kigamije gufatirwamo amashusho y’indirimbo iyi chorale yari iherutse gusohora mu buryo bw’amajwi , aho cyabaye mu mpera z’icyumweru dusoje kuwa Gatandatu no ku cyumweru.

Icyari kigamijwe ahanini ni ugusakaza ubutumwa bwiza bugakwirakwira mu mpande zose z’igihugu cyane cyane aho butaragera nkuko byatangajwe na Thacien Ntakirutimana ushinzwe imiririmbire muri Chorale Itabaza.

Yagize ati" Twishimiye uko igitaramo twafatiyemo amashusho cyagenze,abantu badushyigikiye rwose bitanze Imana ibahe umugisha.Ikintu twari tugamije cyane cyane urebye ni ukwagura ivugabutumwa indirimbo zacu zikagera kure by’umwihariko aho ritaragera.Uko Imana izajya idushoboza tuzagenda turushaho kwaguka mu buryo bwose."

Muri iki gitaramo abantu urujya n’uruza bari bitabiriye ku bwinshi ubona ko banyotewe no kubona iterambere ririmo kwaguka muri iyi Chorale utibagiwe n’abakiriye agakiza bitewe n’amavuta yari muri iki gitaramo.

Abahagarariye amakorali arenga 15 yo mu bice bitandukanye by’igihugu bari baje gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo utibagiwe n’abandi bakozi b’Imana barimo abapasiteri ndetse n’abavugabutumwa bwiza.

Chorale Itabaza ifite abaririmbyi 136, ikagira album imwe audio-video yitwa TURI ABANYAMAHIRWE ubu hakaba hagiye kwiyongeraho iyi ya kabiri yafatiwe amashusho ku cyumweru kandi nayo akaba azasohoka mu gihe cya vuba.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma