Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Mubo navuganira bariya ntibarimo - Madame Ingabire Imaculle

Mubo navuganira bariya ntibarimo - Madame Ingabire Imaculle

By Imirasire On:11 January
2100
photo

Mugihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19 hari bamwe mu baturage batubahiriza ingamba zo ku kirinda bitwaje Imyemerere ya madini yabo, aho bamwe usanga bashobora guhura n’ibihano byashyizweho n’inzego zishinzwe kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ndetse n’ubuzima bwabo bukaba bushobora kujya mu kaga bakandura cyangwa bakanduza abandi baturage.

Mukiganiro kigufi Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madam Ingabire Imaculle yagiranye n’Ikinyamakuru IMIRASIRE yavuzeko mu bo yavuganira bariya batarimo

Yagize ati: "Mubyukuri ndibaza impamvu bariya bantu Leta itabafata ngo ibafunge, abantu barashira icyorezo kimeze nabi naho bo bakavuga ngo bararengana, ngewe mubo navuganira bariya bantu ntibarimo."

Ibi Ingabire abivuze mu gihe mu minsi ishyize hagaragaye abantu basaga 60 bo mu karere ka Ruhango barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakanga kwambara agapfukamunwa bitwaje imyemerere yabo.

Byongeye hari nabamwe bumvikanye mu bitangazamakuru bavuga ko bakuye abana babo mu ishuri kubera ko bategekwa kwambara agapfukamunwa.

Aha ni ho abo baturage bavuga ko barengana babaziza imyemerere yabo.

Mme Imaculle yavuze ko buriya ari ubujiji kuko n’ijambo ry’Imana bigishwa rivuga ko nibabura ubwenge Imana izabareka.

Mme Imaculle yasabye inzego za Leta bireba guhagurukira bariya bantu bateza akaga bagenzi babo banga kumvira amabwiriza n’ingamba za shyizweho zo kurwanya COVID-19

Yagize ati: "bariya bantu niba bashaka kwiyahura ni banjye muri Nyabarongo bareke gushyira mu kaga abandi bantu."

Kuva umurwayi wambere wa Corona ageze murwanda abamaze kwandura ni 9,630 naho abamaze gukira ni 6,974 mugihe abamaze guhitanwa nayo ari 120. Abakirwaye ni 2,536.

Kugeza magingo aya nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima ijanisha ku bandura icyorezo cya COVID-19 riri kuri 7.1%

Bagabo John

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma