Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Noteri wafashije Miss Iradukunda Elsa mu kubangamira iperereza nawe yatawe (...)

Noteri wafashije Miss Iradukunda Elsa mu kubangamira iperereza nawe yatawe muri yombi

By MAHAME On:10 May
480
photo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi noteri witwa Uwitonze Nasira, uyu akaba akurikiranyweho kuba yarafashije nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, nawe ukurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

Notaire uwitonze yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo, Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Uyu mugore yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022, ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB i Remera.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi rya Nyampinka wa 2017 Iradukunda Elsa, yatangaje ko iperereza rikomeje kandi ko uzakekwaho ubufatanyacyaha azakurikiranwa.

Notaire Uwitonze akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukora inyandiko mpimbano no kwiyitirira umurimo utari uwe.

Bivugwa ko uyu notaire yafatanyije na Miss Iradukunda Elsa, bakajya bandikisha abatanze ubuhamya bagahindura amakuru batanze mu bugenzacyaha, bababwira ko ibyo barimo gukora ari mu nyungu z’ubutabera.

Bivugwa ko kandi icyari kigamije, kwari ukugira ngo imbere y’urukiko, bazashinjure Ishimwe, agirwe umwere.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma