Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Nta muntu ushobora kunyeganyeza u Rwanda - Gen. James Kabarebe

Nta muntu ushobora kunyeganyeza u Rwanda - Gen. James Kabarebe

By MAHAME On:20 November
1605
photo

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu by’umutekano Gen. James Kabarebe yemeza ko kuba u Rwanda rufite abantu bamwe bafite ubumwe, ururimi rumwe ndetse batuye hamwe, bituma rukomera ku buryo nta muntu numwe ushobora kurunyeganyeza, ngo ahirahire ahungabanya umutekano warwo.

Ibi Gen Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2022, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na kaminuza byo mu Karere ka Rwamagana bahuriye muri Sale yo mu rwunge rw’amashuri rwa Saint Aloys.

Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994(AERG), Inama y’Igihugu y’urubyiruko n’Akarere ka Rwamagana, bikaba byiswe “Ubumwe bwacu tour” bifite insanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko tumenye amateka y’igihugu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tunasigasira ubumwe bwacu nk’abanyarwanda.”

Gen Kabarebe ageza impanuro ku rubyiruko

Muri ibi biganiro Gen Kabarebe yagarutse ku muco wo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rukomezwa no kuba rufite abantu bamwe, bafite umuco umwe, bavuga ururimi rumwe ndetse banatuye ahantu hamwe, ari nacyo kintu gikomeye gituma nta numwe ushobora kurunyeganyeza cyangwa guhungabanya umutekano warwo.

Gen Kabarebe yagize ati: “Bahoze bababwira insanganyamatsiko irimo gusigasira ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ubundi u Rwanda ni igihugu gikomeye cyane kuko ikigikomeza ni uko gifite abantu bamwe bafite umuco umwe, bafite ururimi rumwe, batuye ahantu hamwe; icyo ni ikintu gikomeye cyane nta muntu ushobora kunyeganyeza u Rwanda.”

Gen. James Kabarebe yagarutse ku mwanzi ukomeye anyarwanda bakwiye guhangana nawe, kuko ariwe wenyine ushobora guhungabanya u Rwanda, aho yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ari we mwanzi wasenya igihugu cy’u Rwanda.

Yagize: “Umwanzi gusa umwe dufite no mu rwego rwa gisirikare, umwanzi dushyira imbere y’abanzi bose dufite bashobora guhungabanya u Rwanda ni ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri. Uyu niwe mwanzi wa mbere wasenya iki gihugu nk’uko yagishenye inshuro nyinshi kikanga gupfa, atari uwo mwanzi wenyine ntawundi mwanzi washobora iki gihugu.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K.Emmanuel

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K.Emmanuel nawe wari witabiriye ibi biganiro nawe yagarutse ku gukangurira urubyiruko kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside banasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Amateka twayize yaba ay’ urugamba, yaba amateka yo hambere yaranze igihugu cyacu, twasabwe kwirinda ibyaha na za kirazira mwabyumvise ibirebana n’ibihano ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ariko hariho no kwiyemeza ni ya nsanganyamatsiko ivuga ngo rubyiruko tumenye amateka y’igihugu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tunasigasira ubumwe bwacu nk’abanyarwanda.”

Bmwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iki kiganiro rwemeza ko ingingo nkuru bakuye muri ibi biganiro harimo kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gukunda igihugu, gukunda umurimo no kurangwa n’ubutwari bwo gukora ibyiza.

Umwe muri bo yagize ati: “Icyo nkuye muri ibi biganiro ni ukubaka igihugu cyanjye ntiganda kandi nkakunda umurimo, nkagira ubutwari nirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu Mudaheranwa Audace, nawe yavuze ko nabo nk’Abanyarwanda bakeneye ubumwe, bakagira urubyiruko ruzi amateka y’u Rwanda uko bikwiye.

Yagize ati: “Dukeneye kubaka ubumwe nk’abanyarwanda, dukeneye kubaka urubyiruko ruzi amateka kuko hari n’umugani w’ikinyarwanda uvuga uti Utazi iyo ajya ntamenya iyo ajya.”

Ibi biganiro byateguwe na AERG mu rwego rwo gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda, bikaba byari byitabiriwe n’abanyeshuri 1,628 baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye biri mu karere ka Rwamagana.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma