Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Nyamasheke: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro igera no ku nzu (...)

Nyamasheke: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro igera no ku nzu yindi ituwemo

By MAHAME On:19 October
1515
photo

Mu ijoro ryakeye, ahagana saa cyenda za mu gitondo, mu Murenge wa Bushenge, Akagari ka Karusimbi, mu Mudugudu wa Rwumuyaga inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi ifite imiryango itatu, n’indi y’umuturage ituwemo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge buvuga ko bwabimenye butabaza Police, na yo ihita itabara.

Bivugwa ko umuriro wari mwinshi nubwo, hatahise hamenyekana ibyangiritse, ariko ngo ibyari muri butiki byose byahiriyemo, nta muntu waguyemo.

Uwimana Damas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge yagize ati: "Twabimenye bikimara kugaragara saa cyenda z’ijoro turatabara, dutabaza na Police igerageza kuhazimya. Umuriro wari mwinshi ku buryo ibyari muri butiki byose ntacyo babashije kurokoramo."

Yavuze ko mu nzu yo guturamo bahise babibona ko yafashwe n’inkongi bakizwa no gusohokamo nta muturage uhiye.

Umuyobozi w’Umurenge akomeza avuga icyo bakeka cyateye inkongi ari icika gurika ry’umuriro w’amashanyarazi, kuko umuriro wari wabuze ugarutse ari bwo inkongi yagaragaye.

Yavuze ko yihanganisha abagize impanuka bakabura imitungo yabo.

Yagize ati: "Turabibutsa kujya batekereze ku bwishingizi bw’inkongi cyane cyane abakora ubucuruzi."

Yanabashimiye kuba batanze amakuru inzego zose zirebwa zigafatanya gutabara, ndetse n’abaturage bagatabara bagenzi babo.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma