Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Nyuma yo gufungwa,Dr Kayumba yanze kurya

Nyuma yo gufungwa,Dr Kayumba yanze kurya

By Ubwanditsi On:11 September
2925
photo


Nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi, Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara muri station ya RIB Kicukiro aho afungiye.

Ikinyamakuru The Chronicle cyashinzwe nawe kuri Twitter cyavuze ko abagihaye amakuru bavuze ko Dr Kayumba yarahiriye ko nta kintu na kimwe azigera akoza ku munwa.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Dr Kayumba Christopher

Dr Kayumba yatawe muri yombi mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021 yari yahamagajwe na RIB akayitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.
Ibyaha ashinjwa bivugwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera aho atuye.

Dr Kayumba yatawe muri yombi mu gihe yari yaratangiye gukorwaho iperereza bwa mbere muri Werurwe 2021 ubwo hatangiraga kumvikana inkuru z’uko hari abakobwa barimo abari abanyeshuri be muri Kaminuza y’u Rwanda yaba yaragiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu bamushinje harimo Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, wavuze ko yakorewe ihohoterwa rishingiye na we ubwo bari mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Ni ibirego uyu mugabo yakunze kwamagana yivuye inyuma akavuga ko ari ukumusebya.

Ubwanditsi

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma