Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports na APR FC ziguye miswi

Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports na APR FC ziguye miswi

By MAHAME On:11 May
240
photo

Umukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na APR FC waberaga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye amakipe yombi atabashije kwinjizanya ibitego, anganya ubusa ku busa.

Ni umukino wari witabiriwe na benshi mu bakuzi ba ruhago yo mu Rwanda, ndetse ukaba wari witezweho byinshi, cyane ko n’ibiciro by’amatike yo kwinjira muri sitade byari bihanitse.

Gusa ibyo benshi bari biteze muri uyu mukino batashye batabibonye kuko amakipe yombi aguye miswi.

Igice cya mbere kigitangira abakinnyi bakina basatira ba Rayon Sports bayobowe na Essomba Willy Onana bakomeje kotsa igitutu ab’inyuma ba APR FC. Hakanaboneka uburyo bwo gutsinda ariko ba rutahizamu barimo Moussa Essenu ntibabasha kwinjiza ibitego mu izamu rya APR FC, ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.

Abakinnyi bakina basatira ba Rayon Sports bakomeje kotsa igitutu ab’inyuma ba APR FC. Ubundi buryo bwabonetse ni ubwo Moussa Essenu na Muhire Kevin yabonye ariko arobye umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, umusifuzi avuga ko yaraririye.

Uko iminota yagendaga yicuma umukino wasaga n’ukinirwa hagati mu kibuga nta kipe ibona uburyo bukomeye bwo kwinjiza igitego. Amakipe yombi asa n’akiri gukina acunganwa.

Abakinnyi ba APR FC nabo banyuzagamo bagasatira izamu ry’ikipe ya Rayon Sports ariko ntihagire uburyo buboneka bwo gutsinda igitego.

Muri iki gice cya mbere umukinnyi a Rayon Sports, Essomba Willy Onana yaje kuvunika ava mu kibuga asimburwa na Kwizera Pierro, ibintu byatumye ikipe ya Rayon Sports isa n’icitse integer biha umukeba umwanya wo gukina.

Igice cya mbere cyarinze kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa

Igice cya kabiri amakie yombi yakoze impinduka, gusa mu minota ibanza yacyo ikipe ya APR FC yarushije Rayon Sports ndetse abakinnyi bayo basatiraga cyane bashaka gutsinda.

Uko iminota yicumaga Rayon Sports nabo bagendaga bagaruka mu mukino ndetse igice cya kabiri kigiye kurangira Rayon Sports yataka izamu rya APR FC ku buryo bukomeye, aho abakinnyi bayo batakaje uburyo bubiri bwari bwabazwe bwashoboraga gutuma batahukana insinzi.

Ibi bikaba bitumye amakipe yombi ataha anganyije ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura wa ½ uteganyijwe kuwa kane w’icyumweru gitaha, aho APR FC izaba yakiriye Rayon Sports n’ubundi kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga n’abasimbura bo ku mpande zombi:

Rayon Sports habanjemo: Kwizera Olivier [GK], Nizigiyimana Abdul Karim, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin [C], Nishimwe Blaise, Mael Ndindjek, Moussa Essenu na Essomba Willy Onana.

Abasimbura ni: Hakizimana Adolphe (G), Habimana Hussein, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mujyanama Fidèle, Nsengiyumva Isaac, Prince Rudasingwa, Ishimwe Kevin, Kwizera Pierre, Sekamana Maxime

APR FC habanjemo: Ishimwe Pierre [GK], Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick, Ishimwe Anicet na Mugisha Gilbert.

Abasimbura ni: Ahishakiye Hértier (GK), Kwitonda Alain, Mugunga Yves, Ndayishimiye Dieudonne, Nizeyimana Juma, Nsanzimfura Keddy, Nshimirimana Yunussu, Nshuti Innocent, Rwabuhihi Placide.

Undi mukino ubanza wa 1/2 uteganyijwe kuba kuri uyu wa kane, uzahuza ikipe ya AS Kigali na Police FC, nawo ukaba uzabera kuri Stade ya Kigali.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma