Home > Amakuru Yose > Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar

By MAHAME On:14 February
1485
photo

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Gashyantare 2022,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, akaba ari uruzinduko rw’akazi yagiriye muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Qatar News Agency.

Akigera muri icyo gihugu, Perezida Kagame yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyinka, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Ntabwo gahunda y’uru ruzinduko iratangazwa, gusa birashoboka ko rugamije gushimangira imishinga isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu Ukwakira 2021, icyo gihe yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar.

Qatar yashoye imari mu mishinga y’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera aho yaguze imigabane yacyo ingana na 60% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 40%.

Biteganyijwe ko iki Kibuga cy’Indege gishya kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, naho icyiciro cya kabiri kikazaha iki Kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka, iki cyiciro kikazatangira mu 2032.

Qatar iri no muri gahunda yo kwegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir ndetse iranateganya gushora imari mu bikorwa by’amahoteli muri Kigali.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma