Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Perezida Nkurunziza

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Perezida Nkurunziza
Hanze y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihamganishije umuryango wa Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana kuwa mbere w’iki cyumweru.

Amakuru y’urupfu rwe yatunguye benshi kuko atigeze arwara igihe kirekire, nyuma yo gufatwa n’umutima tariki 06 Kamena 2020 yagiye kureba umupira wa Volleyball wari wabereye i Ngozi.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwa Twitter yasabye umuryango wa Perezida Nkurunziza n’Abarundi muri rusange gukomeza kwihangana muri ibi bihe bitoroshye byo Kubura Perezida Pierre Nkurunziza.

Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma n’iryanjye bwite, nohereje ubutumwa bwacu bwihaganisha Leta n’Abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Ubu butumwa kandi bugenewe umuryango wa Perezida. Imana ibahe umugisha”.

Perezida Pierre Nkurunziza yaherukaga kuza mu Rwanda mu 2015 ubwo yahuriraga na Perezida Kagame i Huye.

Mu bandi baperezida bihanganishije abarundi ku rupfu rwa Perezida Nkurunziza harimo, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Uhuru Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania n’abandi.

Perezida Nkurunziza yitabye Imana habura amezi atageze kuri atatu ngo habeho umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Evarisite Ndayishimiye uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu.

4995 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE