Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Habimana Mathias n’umryango mu gahinda ko gusenyerwa umuyi wa Kigali urebera (...)

Habimana Mathias n’umryango mu gahinda ko gusenyerwa umuyi wa Kigali urebera ntihagire ubaha ubutabera

By On:26 September 2019
6045
photo

Uwitwa Mathias Habimana wo mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigai, n’umuryango we barataka akarengane bakorewe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho yari atuye bagafata icyemezo gusenya inzu ye bavuga ko yubatse hejuru imibiri y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, nyuma imibiri ibuze aho iyi nzu yari yubatse ntiyahabwa ingurane, ndetse anagerageje gushaka ubutabera ntiyabuhabwa.

Kuwa 23 Kanama 2019, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye na Polisi bazindukiye mu gikorwa cyo gusenya inzu y’umuryango wa Mathias Habimana wari utuyemo, ibi ngo bikaba byarakozwe mu rwego rwo gushakisha imibiri y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda ngo bakekaga ko itabye aho iyo nzu yari yubatse.

Gusa iki gikorwa cyo gushakisha iyo miribi cyarangiye nta mibiri yari itabye aho iyo nzu yari yubatse babonye ndetse n’abasenyewe ntibagira ingurane bahabwa, byongeye bakaba badafite aho kuba dore ko banagerageje gushakisha ubarenganura bakamubura.

Uko ikibazo cy’akarengane umuryango wa Mathias Habimana giteye

Kuwa 17 Kanama 2019, ubwo mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, habaga umuganda wo kubakira umupfakazi wahekuwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utaragiraga aho kuba, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA wari waje nk’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yatangaje ko tariki ya 23/08/2019 muri ako Kagari hazaba igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, icyo gikorwa kikabera ahubatswe inzu y’uwitwa Habimana Mathias.

Uyu Mathias avuga ko kuwa mbere w’icyumweru cyakurikiyeho aribwo yahawe ibaruwa inyandiko imusaba guhita asohoka muri iyo nzu yari atuyemo nta mananiza, ibintu atari yarigeze amenyeshwa na mbere.

Agira ati: "Kuwa mbere w’icyumweru cyakurikiyeho nahawe inyandiko insaba gusohoka muri iyo nzu mbere y’iyo tariki."

Avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ngo abusobanurire ko aho iyo nzu yari yubatse nta mibiri ihhashyinguye kuko yubatswe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ngo icyari cyarakozwe gusa kwari ukuyivugurura nabwo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi. Ariko ubuyobozi bw’akarere bumubwira ko amakuru yatanzwe no ku murenge.

Agira ati: "Nyuma y’aho nakiriye ibaruwa imenyesha ayo ngomba kuba nimutse nkava muri nzu mbere y’itariki ya 23/08/2019, Njyewe nagerageje kujya ku Karere gusobanura ko aho iyo nzu yubatse nta mibiri ihashyinguye kuko yari yarubatswe n’ ababyeyi banjye mbere ya Jenoside, ikaba rero ari inzu y’umuryango bari baradusigiye nk’abazungura b’ababyeyi bacu, uretseko kuba nari narayivuguruye mbiherewe uburenganzira n’Akarere nk’uko icyangombwa nahawe n’ubuyobozi bw’Akarere cyabigaragazaga. Ubuyobozi bw’Akarere bwamenyesheje ko bufite amakuru bwahawe n’Umurenge wa Kimisagara bityo ngo bagombaga gushakisha iyo mibiri ishyinguye ahubatse inzu yanjye."

Uyu mugabo avuga ko nyuma yo gutakambira Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ntikamurenganure, yandikiye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugira ngo bumurenganure nabwo ntibyagira icyo bitanga kuko byari, ngo ndetse itariki ya 23/08/2019, umuyobozi w’Akarere, Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara n’inzego z’umutekano zirimo na polisi baraje bamusohora mu nzu bahita bayisenya uwo munsi.

Yagize ati: "Nahise nandikira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugira ngo nibura ndebe ko bwo bwandenganura, ariko uyu munsi tariki ya 23/08/2019 (urinze ugera) byarinze bigera ntagikozwe, ari nabwo mu gitondo (cyaho )umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara na polisi baje bakansohora mu nzu Njye n’umuryango wanjye n’ibikoresho byose, maze inkeragutabara z’umurenge wa Kimisagara zihagarariwe na polisi n’ubuyobozi batangira gusenya inzu."

"Nyuma yo gucukura babuzemo imibiri bambuza kongera kuhegera, ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bumbwira ko icyo kibazo bugiye kugishyira mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB)."

Ubwo ahubatswe iyi nzu bamaraga kuburamo imibiri ihashyinguye, twagerageje kubaza ubuyobozi ibijyanye n’ikibazo cya Mathias n’umuryango we n’icyo bateganya kubakorera ngo babashe kubona aho kuba, mu rwego rwo guhabwa ubutabera busesuye, maze ubuyobozi buvuga ku ngo iki kibazo bagishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Gusa kugeza n’ubu uyu muryango nta butabera urabona.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma